Perezida Paul Kagame n’uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI), David Lappartient batangije isiganwa ry’amagare mu Rwanda, Tour du Rwanda, umunsi wa mbere w’isiganwa wegukanwa n’umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development Team.
Ni isiganwa ryatangiye kuri iki cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ritangirira kuri BK Arena, bazenguruka ibice bimwe bigize umurwa wa Kigali bagaruka gusoreza ku marembo ya Stade Amahoro mbere yuko batangira kujya mu ntara z’igihugu.
Aldo Taillieu w’imyaka 19 yakoresheje iminota itatu n’amasegonda 48 ku ntera y’ibilometero 3,4 byatangiriye kuri BK Arena bigasorezwa imbere y’amarembo ya Stade Amahoro.
Yakurikiwe na Fabien Doubey (TotalEnergies) wakoresheje 3’51”12 na Milan Menten (Lotto Dstny) wahageze afite ibihe bingana na 3’51”21.
Isiganwa ryo ku munsi wa Mbere ryitwa ’prologue’ kuko abakinnyi basiganwa habarwa ibihe buri wese yakoresheje. Mu masiganwa y’amagare, bivugwa ko etape [agace] yuzuye iyo nibura abasiganwa bakoresheje ibilometero umunani.
Umunyarwanda wasoreje hafi ni Masengesho Vainqueur ukinira Team Rwanda wabaye uwa 31, yasizwe amasegonda 23 n’uwa mbere.
Team Rwanda
Umubiligi Aldo Taillieu wabaye uwa mbere yasize Umunya-Eritrea Yafiet Mulugeta wabaye uwa nyuma [wasoje ku mwanya wa 69] ho 52’’10 kuko yageze ku murongo yasorejeho akoresheje 4’41’’01.
Abakinnyi 792 ni bo bamaze kwitabira Tour du Rwanda kuva mu 2009. Muri uyu mwaka, abakinnyi bitabiriye iri rushanwa bakomoka mu bihugu 20 birimo n’u Bugiriki bwagize ubuhagarariye bwa mbere.
Tour du Rwanda y’uyu mwaka izakinwa ku ntera y’ibilometero 840.
Agace ka mbere ka Tour du Rwanda kazakinwa ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, aho abasiganwa bazava i Rukomo berekeza i Kayonza ku ntera y’ibilometero 157,8.
Ibihembo byatanzwe ku munsi wa mbere wa #TdRwanda2025:
– Uwegukanye ’Prologue’: Aldo Taillieu (Lotto Dev-Team)
– Uwambaye umwambaro w’umuhondo [uyoboye urutonde rusange]: Aldo Taillieu (Lotto Dev-Team)
– Uzamuka imisozi cyane: Milan Menten (Lotto Dev-Team)
– Umukinnyi wahize abandi muri sprint: Joris Delbove (TotalEnergies)
– Umukinnyi muto mwiza: Aldo Taillieu (Lotto Dev-Team)
– Umunyafurika mwiza: Joshua Dike (Afurika y’Epfo)
– Umunyafurika muto mwiza: Kieran Gordge (Afurika y’Epfo)
– Umukinnyi mwiza w’Umunyarwanda: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)
– Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire: Aldo Taillieu (Lotto Dev-Team)
– Umukinnyi muto w’Umunyarwanda: Ruhumuriza Aimé (May Stars)
– Ikipe nziza: Lotto Development Team




















