Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Perezida Kagame yavuze intego y’urugamba rwo Kwibohora

Thursday 4 July 2024
    Yasomwe na

Perezida Kagame yasobanuye ko hatangira urugamba rwo kubohora igihugu hari hagamijwe kubaka igihugu giha agaciro buri munyarwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 30 umunsi wo Kwibohora.

Ni umuhango wabere kuri sitade Amahoro imaze iminsi mike itashywe ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bivuye kuri 25.

Ni umunsi w’ibirori byaranzwe n’akarasisi ka gisirikare gasigaye kaba buri myaka itanu mu birori byo kwibohora.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kwibohora, ’Abanyarwanda uyu munsi barakomeye bameze neza kurenza ikindi gihe’.

Yatangiye agira ati: "Mpereye aha turi, (stade amahoro) ni kimwe mu bigaragaza uko tugenda twiyubaka, twubaka igihugu cyacu."

Perezida Kagame yavuze ko agaciro abanyarwanda bafite nta muntu cyangwa uwo ari we wese uko yaba akomeye kose waza ngo abibakuremo.

Akomeza asobanura intego y’urugamba rwo kwibohora, ati: "Intego nyirizina y’urugamba rwo kwibohora yari ukubaka leta, imwe buri wese muri twe ahabwa agaciro kandi abaturage bazahora ari izingiro ry’ibikorwa bya Guverinoma."

Yongeyeho ko iyo ntekerezo ikwiye kuba iy’abakiri bato bagenderaho.

Ati: "Ndimo ndaha ubu butumwa by’umwihariko urubyiruko, cyane cyane abavutse mu myaka 30 ishize cyangwa mbere yaho gatoya. Iki gihugu ni mwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira bityo kigakomeza gutera imbere. byari ngombwa kubisubiramo Ni iby’agaciro kubisubiramo ko kwibohora nyako gutangira iyi urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagirahi."

Umukuru w’igihugu yavuze ko icyo cyiciro cy’urugamba rw’amasasu cyarangiye mu myaka 30 ishize yongera gusaba urubyiruko guhora baharanira ko ibyagezweho bigera imbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru