Wednesday . 22 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame yitabiriye itabarizwa ry’Umwamikazi Elizabeth II

Monday 19 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere, yageze London mu Bwongereza gutabariza Umwamikazi Elizabeth II.

Twitter y’ibiro bya perezida ivuga ko ubu Perezida Paul Kagame, kuri ubu unayoboye Commonwealth yanditse ubutumwa mu gitabo cyateguwe mu nyubako yakirirwamo abanyacyubahiro, izwi nka Lancaster House, bwo kwihanganisha umuryango w’Ubwami.

Muri iki Cyumweru Perezida Kagame yaganiriye kuri telefone n’Umwami Charles III, amuha ubutumwa bumwihanganisha nyuma y’itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II yasimbuye.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanditse kuri Twitter ye, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’Umwami Charles III muri gahunda zigamije iterambere ry’abaturage bo mu bihugu bigize Commonwealth.

Perezida Kagame yerekeje mu Bwongereza avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze iminsi mu ruzinduko.

Abayobozi batandukanye bakomeje kugera mu Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II.

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, uwa Nouvelle-Zélande, Jacinda Ardern na Anthony Albanese wa Australia bamaze kugera i Londres.

Umuhango wo gutabariza Umwamikazi uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma n’abandi banyacyubahiro basaga 500 baturutse hirya no hino ku Isi, biyongera ku bandi batumiwe aho Bose bari bube bagera ku 2000.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru