Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Magufuli yashimiye byimazeyo abaturage ba Tanzania bakomeje kutambara Agapfukamunwa

Saturday 6 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli, yashimiye Abanyatanzaniya kuba batambara agapfukamunwa mu ruhame, ibintu bifatwa nkuburyo buhangayikishije bwo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus yashyizweho n’umuryango wita k’ubuzima ku isi (OMS).

Perezida Magufuli ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abantu i Dodoma, yatangiriye abashimira ku kuba batambaye udupfukamunwa, akomeza anenga abatwambara avuga ko ari tubi cyane ugereranije n’amabere yataye isura. Yagize ati:

Ubwo Coronavirus yatangiraga, bavuze ko tuzakusanya imirambo mu mihanda ariko twasenze iminsi itatu gusa none Coronavirusi yarashize. Muri Dar es Salaam hari abarwayi bane gusa.

Iyo ndebye kuri iyi mbaga, nshimishijwe no kubona mutambaye kiriya kintu (agapfukamunwa). Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko aherutse kuntangaza mbona yicaye wenyine ku ntebe ya Perezida w’inteko ariko yambaye agapfukamunwa, reka twige kwiringira Imana.

Perezida John Pombe Magufuli yihanangirije abenegihugu bose mu gihugu kwanga no kumenyesha umuntu wese utanga udupfukamunwa tw’ubuntu, avuga ko abanzi b’igihugu bateganya gukwirakwiza virusi binyuze muri utwo dupfukamunwa twandujwe, ati:

Ndashaka kubaburira ko bumwe mu buryo bashobora gukoresha mu gukwirakwiza corona ari ukwanduza udupfukamunwa bakazibazanira. Reka twige gukara, niba umuntu aguhaye agapfukamunwa, kange umubwire ajye kukambara iwe hamwe n’umugore n’abana be, hari abantu bashaka kutuvangira. Niba ugomba kukambara, kora akawe murugo.

Nabwiye abayobozi ba leta gufata umuntu wese bazabona akwirakwiza udupfukamunwa kugira ngo batubwire aho twagenzuriwe. Ni ikihe gitangaje kuri icyo kintu (agapfukamunwa) kandi gisa n’ibere rimwe ryaciwe ku mubiri.

Bivugwa ko Tanzania ifite umubare mwinshi w’abanduye coronavirus, ariko guverinoma ya John Pombe Magufuli yatangaje ko yatsinze iyi virusi nubwo yanze gutangaza amakuru kuri Covid19. Muri iki gihugu, amakuru ku bijyanye n’iyi ndwara aheruka gushyirwa ahagaragara ku mugaragaro kuwa 29 Mata 2020.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru