Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Ndayishimiye yaburiye ba Minisitiri bazamuye intugu

Thursday 6 October 2022
    Yasomwe na

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yikomye ba minisitiri n’abandi bayobozi bakuru bigira ibihangange, abibutsa ko ntanumwe uri hejuru y’amategeko.

Yavuze ko yifuza ko nta minisitiri cyangwa undi muyobozi uzongera kwigira igihangange kuko kuri we, nta n’umwe uri hejuru y’amategeko.

Umukuru w’igihugu yabitangarije mu mwiherero wamuhuje na ba minisitiri bagize reta y’u Burundi, harimo minisitiri w’intebe n’abajyamama ba perezida. Ni umwiherero w’iminsi ibiri, w’abagize leta ukomeje kurabera mu Murwa Mukuru wa Politike, Gitega, watangiye mu ibanga, kuri uyu wa gatatu.

Mu kwezi gushize kwa Cyenda, umukuru w’igihugu yavanyeho uwari minisitiri w’intebe Alain Guillaume Bunyoni. Icyo gihe imiryango yigenga ndetse n’umukuru w’igihugu ubwe, bavuze ko yari asigaye ari ntakorwaho mu gihugu.

Ndayishimiye yibukije abagize leta nshya ko umukuru w’igihugu ari we wenyine ufata ingingo ya nyuma mu gihugu kandi ko ntawe ukwiye kumuhangara, umwanya yaba arimo uwo ari we wese.

Mu mpanuro yabahaye muri uwo mwiherero urrangira kuri uyu wa kane, Perezida Ndayishimiye yavuze ko kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurwanya ubwicanyi no kurwanya inyerezwa ry’amafaranga ya reta, mu gihugu ari cyo cyerekezo gishya.

Abo bategetsi bahawe umurongo ngenderwako abenshi muri bo nta n’ukwezi baramara bashyizwe mu myanya mishya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru