Tuesday . 12 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

Perezida Ruto yasabye gukuraho imbogamizi zikibangamiye ubucuruzi muri EAC

Wednesday 18 January 2023
    Yasomwe na

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto yasabye abaminisitiri mu kanama k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC kugerageza bagakuraho imbogamizi zikibangamiye urujya n’uruza rw’ubucuruzi mu muryango.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo yari asuwe n’abagize Akabama k’abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga mu bihugu bya EAC, mu mirimo barimo i Nairobi muri Kenya.

Ni inama iyobowe na Chairman w’aka kanama, Ambassderi Nibigira Ezechiel.

Perezida Ruto yavuze ko umuryango wa EAC ufite indangagaciro zimwe ugenderaho bityo bagomba gukora bafatanyije mu gukuraho imbogamizi ziri ku bucuruzi n’ishoramari mu karere kugira ngo hagerwe ku iterambere ry’abaturage.

Nubwo kugeza ubu nta byinshi by’imyanzuro y’iyo mama irasohoka, gusa New Times yanditse ko ibyaganiriweho hafi ya byose byagarukaga ku kuvugurura imikorere y’ubucuruzi mu bihugu byo mu karere.

Kugeza ubu Umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu birindwi, bimaze iminsi byiyongereyeho igihugu cya Congo RDC, gifite byinshi cyafasha kikanafashwa n’ibyo gisanze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru