Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Mu namarusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, yasabye ko igihugu cye cyakurirwaho ibihano akabona uko ahangana n’umwanzi we, ari we u Rwanda ashinja kuba inyuma y’umutwe wa M23.
Mu ijambo rye, Tshiseledi yavuzeko u Rwanda runyura mu gicucucucu cy’umutwe wa M23 wari umaze hafi imyaka 10 uranduwe muri Congo, rugatera igihugu cye.
Ni inama yabereye New York, ku kicaro gikuru cya UN yatangiye ejo ku wa 20 Nzeri 2022.
Kubwe ngo “u Rwanda rukwiye kubazwa ingaruka z’akaga abaturage ba Congo, cyane cyane abatuye Uburasirazuba bakomeje gucamo.”
Tshiskedi yavuze ko ibimenyetso byose bigaragaza ko u Rwanda ari nyirabayazana w’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, bikubiye muri Raporo yakozwe n’Impuguke za UN ikanashyikirizwa akanama gashinzwe umutekano ku Isi, bityo bigomba kuba ikizibiti gituma u Rwanda rugomba kwirengera ingaruka z’ibyago rwateje abaturage ba Congo.
Perezida Tshisekedi yashoje ijambo rye avuga ko abaturage ba Congo, by’umwihariko inzego z’umutekano, zikomeje gukora iyo bwabaga ngo zihangane n’umwanzi , ndetse kuri we ngo asanga aho bigeze bitanga icyizere ko Uburasirazuba bwa Congo bugiye gusubizwa umutekano no gushyira iherezo ku karengane n’urugomo
Yanongeyeho ko hakenewe gushyira igitutu ku Rwanda mu rwego rwo guca intege ibikorwa byarwo byo gutera inkunga umutwe wa M23.
Perezida Tshisekedi yaboneyeho kandi gusaba UN gukuraho ibihano yafatiye igihugu cye byo kukibuza kugura intwaro, kuko ngo bizagifasha kwirwanaho muri iyi misi cyugarijwe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda.




















