Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, (RD Congo), yavuze ashize amanga ko afite ibimenyetso ko u Rwanda rufasha umutwe yise uw’Iterabwoba wa M23 urwanya ubutegetsi bwe.
Yabitangaje kuri Microns z’Umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’Ubufaransa, RFI, ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu gituranyi cya Congo Brazzaville, yagendereye mugenzi we Denis Sassou Nguesso mu mpera z’icyumweru gisoje.
Tshisekedi yavuze ko nta gushidikanya ko u Rwanda rufasha M23, gusa avuga ko afite icyizere ko umwuka mubi wavutse hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda uzarangira.
Muri uru ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Oyo uherereye mu bilometeri 400 uvuye i Brazzaville, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ari na cyo yongeye kuvugiramo ko u Rwanda rutera inkunga uyu mutwe ndetse ruwuha intwaro.
Ubwo yagarukaga ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, yagize ati “Iteka nahoraga nifuza ko baharura inzira ziduhuza aho kubaka inkuta zidutanya yewe ni na byo nakunze gusubiramo ariko ku bw’amahirwe macye turi aho turi uyu munsi.”
Perezida Félix Tshisekedi yakomeje avuga ko nubwo bimeze uko ariko “Mfite icyizere ko bitazakomeza kumera uku.”
Yavuze ko mu kubaka ubuvandimwe no gushyira hamwe hagati y’Ibihugu hatagomba kuzamo intege nke ndetse ko Igihugu cye gishyize imbere iyi ntego.
Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyoboye ni Igihugu twifuza kubona gitemba amahoro, umutekano ndetse no kwakira neza abantu kuko Igihugu cyacu iteka giha ikaze abantu. Ariko ntibiha uburenganzira abaturanyi kuza kutuvogera.”
Yakomeje agira ati “Ndizera ko u Rwanda ruzabona iri somo kuko uyu munsi birigaragaza ko ntagushidikanya ko u Rwanda rutera inkunga M23 kugira ngo ize kudushotora.”
Gusa u Rwanda rwo haba hambere ndetse no muri ibi bihe, rwagaragaje ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe wa M23, ruvuga ko rudashobora gutera inkunga umutwe uwo ari wo wose wahungabanya umutekano w’ikindi Gihugu kuko nta nyungu na nke rwakuramo.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kugaragaza ko ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ibibazo by’imbere muri iki Gihugu bikwiye gushakirwa umuti n’ubuyobozi bwacyo aho kujya gushakira impamvu aho zitari.
U Rwanda ahubwo rwagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo ikomeje kurushotora kuko Igisirikare cy’iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda cyarashe mu Rwanda inshuro ebyiri mu mezi abiri gusa.




















