Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol yegujwe

Friday 4 April 2025
    Yasomwe na

Nyuma yo gusimbuzwa Minisitiri w’Intebe by’agateganyo mu gihe cy’amezi ane, birangiye Perezida wa Koreya ya Ruguru yegujwe bidasubirwaho.

Iki cyemezo cyamenyekanye kuri uyu wa 4 Mata 2025. cyafashwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Koreya y’Epfo.

Agahinda kari kose ku bamushyigikiye bakurikiraniraga uyu mwanzuro kuri televiziyo hafi y’urugo rwe, ariko abari bashyigikiye ko yeguzwa bo babyiniye ku rukoma.

Kweguzwa bikomoka ku bihe bidasanzwe bya gisirikare yatangaje tariki ya 3 Ukuboza 2024, ubwo yahaga inzego z’umutekano ibwiriza ryo guta muri yombi abagize Inteko Ishinga Amategeko batavuga rumwe na we.

Icyo gihe, abashinzwe umutekano bagose ingoro y’Inteko ya Koreya y’Epfo, ariko abategeka kuhava nyuma y’umwanya muto abagize Inteko batesheje agaciro ibi bihe bidasanzwe.

Perezida w’agateganyo w’uru rukiko, Moon Hyung-bae, yavuze ko Yoon yakoresheje nabi ububasha bwe nk’Umukuru w’Igihugu ubwo yatangazaga ibihe bidasanzwe, asobanura ko yabangamiye demokarasi muri Koreya y’Epfo.

Mu gushimangira ko Yoon yakoze amakosa akomeye, Moon yavuze ko Yoon “yagambaniye bikomeye icyizere abaturage bari bamufitiye”, asobanura ko ibihe bidasanzwe yatangaje byateje akavuyo mu baturage, mu bukungu no muri politiki mpuzamahanga y’iki gihugu.

Nyuma y’iki cyemezo, muri Koreya y’Epfo hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu mu gihe kitarenze iminsi 60. Minisitiri w’Intebe, Han Duck-soo, yatangaje ko azakora ibishoboka kugira ngo amatora azabe mu mahoro.

Ntibirangiriye aha kuko Yoon w’imyaka 64 y’amavuko akurikiranywe n’ubutabera bwa Koreya y’Epfo, ashinjwa icyaha kirimo kurwanya inzego za Leta no gukoresha ububasha binyuranyije n’amategeko. Byombi bifitanye isano n’ibihe bidasanzwe yatangaje mu mwaka ushize.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru