Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Prof. Thomas Kigabo yitabye Imana

Friday 15 January 2021
    Yasomwe na

Muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021nibwo bitangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, ko Prof. Thomas Kigabo yitabye Imana.

Thomas Kigabo RUSUHUZWA wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yitabye Imana. Akaba yapfiriye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

≡ IBIRIMO

Umuhanga Prof Thomas Kigabo wari ushinzwe ubukungu muri BNR yitabye Imana

 Whatsapp

 Share

 Twitter

Prof Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari uzwi cyane mu Rwanda nk’impuguke mu bijyanye n’ubukungu ndetse akaba yari amaze igihe kirekire ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’igihugu (BNR) yitabye Imana aguye mu gihugu cya Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya mugitondo, bivugwa ko yari amaze iminsi mu gihugu cya Kenya aho yari yagiye kwivuriza ariko aza gushiramo umwuka mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Prof Thomas Kigabo RUSUHUZWA yari afite impamyabumenyi y’ikirenge PhD mu bijyanye n’ifaranga, imari n’ubukuntu mpuzahamahanga (monetary, finance and international economics) yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa, akaba yarize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imibare (Applied mathematics).

Kuva mu 2007 nibwo yatangiye gukora muri Banki Nkuru y’Igihugu BNR, bivuga ko yari ahamaze imyaka igera kuri 14 ari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu (Chief economist), uyu mwanya akaba yarawugezeho avuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali aho yari umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’amasomo.

Kugeza ubu yari umwarimu muri iyo Kaminuza, anigisha muri Kaminuza y’u Rwanda hamwe na Jomo Kenyata University hose yigisha abanyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icya Gatatu ndetse n’abigira impamyabumenyi y’ikirenga (PhD). Aha yahigishaga ibijyanye n’ubukungu, ubukungu bushingiye ku ifaranga, imibare n’ibindi.

Uretse ibyo kandi, yari umuhanga ku rwego rw’uko ubu yafashaga abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda barimo gukorera impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD ndetse no muri Kaminuza zitandukanye zo ku mugabane w’u Burayi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru