Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Putin yakojeje agati mu ntozi, Bombe za mbere yazituye i Kiev

Thursday 24 February 2022
    Yasomwe na

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangije ku mugaragaro ibitero kuri Ukraine, aha gasopo amahanga ko igihugu kizagerageza kwitambika umugambi we kiza guhura “n’ingaruka kitigeze kibona na rimwe”.

Ibitero by’u Burusiya byeruye byumvikanye ku isaha ya saa kumi n’imwe ku masaha yo mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane. Hari nyuma Gato y’ijambo Perezida Putin yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu cye avuga ko gitangiye intambara kuri Ukraine mu guharanira uburenganzira bwacyo.

Uyu mugabo umaramaje ko Ukraine itazinjira mu Muryango wo gutabarana, NATO, yashinje ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi biyishyigikiye ko byakomeje kwirengagiza ubusabe bwe bwo kubuza Ukraine kwinjira muri NATO.

Mu gihe yavugaga ibyo, ibisasu byahise bitangira kumvikana mu mijyi itandukanye ya Ukraine uhereye no mu Murwa Mukuru Kiev n’ahandi nka Kharkiv.

Mu gihe Ukraine yari kwemera ubwo busabe, ngo u Burusiya bwari bwemeye kuzayicungira umutekano ku buryo nta kintu na kimwe cyayihungabanya.

Mu ijambo rye, Putin yagize ati “ Hari impamvu zidusaba gufata imyanzuro ya ngombwa kandi y’ako kanya. Abaturage bo muri Repubulika ya Donbass batabaje u Burusiya basaba ubufasha.”

“Ku bw’iyo mpamvu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 51 y’amahame ya Loni, bikagenwa kandi n’amahame hamwe n’amasezerano y’ubuvandimwe n’ubushuti dufitanye na Repubulika ya Rubanda ya Donetsk na Lugansk, nafashe umwanzuro wo kugaba ibitero byihariye by’ingabo.”

Ukraine nayo itsimbaraye ku busugire bwayo, ivuga ko ikwiye kujya mu muryango ishaka, cyane ko ibindi bihugu by’ibikomerezwa nka Amerika biyiri inyuma, bikayereka ko nitihagararaho yazashiduka Putin yayometse ku Burusiya nk’uko yabikoze ku ntara ya Crimea.

Reuters yanditse ko Umujyanama w’ibiro bya Perezida wa Ukraine yavuze ko kugeza ubu abasilikare 40 ba Ukraine bamaze kugwa mu bitero by’Uburusiya, abarenga 12 bakomeretse.

Ibindi bitwaro byashyizwe ku mipaka ahitegeye Ukraine.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru