Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

RD Congo: Batangiye kwitambika Tshisekedi kuri manda ya kabiri

Tuesday 30 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abayoboke b’Ishyaka A.ch ( Alliance pour le Changement) ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, batangaje umugambi bise ” 0 Point” ugamije kunaniza Perezida Tshisekedi kugira ngo azatsindwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2023.

Bavuga ko batifuza ko yakongera kuyobora DRC mu yindi manda ya Kabiri.

Babitangarije mu rugendo bateguye rwari rugamije kwamagana Perezida Tshisekedi ku munsi w’ejo Tariki ya 29 Kanama 2022 i Kinshasa, bamusaba gufungura Jean Marc Kabunda, Umuyobozi w’Ishyaka ryabo A.ch. akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko.

Bavuga ko Perezida Tshisekedi ari umunyagitugu bitewe n’uko muri ibi bihe amatora yegereje ari kwibasira abatavugarumwe nawe, akabafunga, harimo na Jean Marc Kabund, umuyobozi w’Ishyaka ryabo akaba n’umudepite mu nteko Ishinga Amategeko.

Depute Kabund yatawe muri yombi kuwa 9 Kanama 2022, nyuma yo kwitandukanya n’Ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi. Amushinja kunanirwa kuyobora igihugu no kuba atarabashije guha AbanyeCongo ibyo yabemereye ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2019.

Kabund nyuma yo guhita ajyanwa muri gereza yahise ashinga rye Shyaka aryita A.ch (Alliance pour le Changement) ndetse ahita atangaza ko azahangana na Tshisekedi mu Matora yo Mu 2023.

Gusa nyuma y’igihe gito yahise atabwa muri yombi ashinjwa gusebya no gutuka umukuru w’Igihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru