Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

RDCongo: CODECO mu mitwe 5 yitwaje intwaro yemeye kuzirambika hasi

Monday 22 April 2024
    Yasomwe na

Imitwe yitwaje intwaro itanu iri mu Burasirazuba bwa Congo, ariyo CODECO, FRPI, FPIC, AUTODÉFENSE na MAPI, yemeye kuzishyira hasi, inemera kubahiriza amabwiriza Leta ya Congo isaba.

Mu burasirazuba bwa Congo habarurwa imitwe isaga 200 yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage irimo n’iy’abaturutse mu bihugu byo mu karere bihana imbibi na Congo, ubariyeho na ADFA ishamikiye ku Mutwe w’Iterabwoba wa Islamic State ikora ibikorwa by’iterabwoba muri Uganda.

Amasezerano iyi mitwe yashyizeho umukono imbere ya Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba, yagiraga ati: "Twiyemeje guhita duhagarika imirwano hagamijwe amahoro."

Banaburiye kandi ko abakoze ibyaha bose bazahanishwa ibihano bya gisirikare cyangwa amategeko.

Bwiza dukesha aya makuru yanditse ko Jean-Pierre Bemba yageze i Bunia mu gitondo cyo kuwa Gatanu, ahuza abantu 31 bo muri iyo mitwe yitwaje intwaro kugira ngo baganire ku mpamvu intambara yubuye, nubwo hari amasezerano y’amahoro yabanje.

Muri iyo nama, Bemba yagize ati: "Naje kumva no gusobanukirwa impamvu, nubwo mwabyiyemeje mbere, mukomeje kwicana hano muri Ituri."

Bemba yashimangiye kandi akamaro k’amahoro mu gukurura ishoramari no guteza imbere intara.

Ati: “Ituri ishobora kugaburira igihugu cyose. Mushobora guhindura Ituri intara ikomeye y’iterambere, ariko kugira ngo ibyo bigerweho, hagomba kubaho amahoro.”

Imitwe yitwaje intwaro yashimangiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano aheruka gukorwa kandi yamagana ko hadakurikiranwa ibyemezo ku nzego z’ibanze. Bagaragaje kandi ko ari ngombwa gukemura ikibazo cy’imbibi z’ubuyobozi zitera amakimbirane hagati y’abaturage.

Mu rwego rwo kwitegura uruzinduko ruzakurikiraho, Minisitiri w’intebe yategetse ko hamenyekana kandi hagakurwaho bariyeri zose za gisirikare zitera amakimbirane, ndetse no gushyiraho uburyo bwo gushaka amafaranga yo kugaburira abasirikare.

Byongeye kandi, Jean-Pierre Bemba yahuye n’abandi batandukanye baho, barimo abahagarariye sosiyete sivile, amadini ndetse n’abaturage baho, kugira ngo baganire ku cyifuzo cyo kugarura ituze muri Ituri. Ibi biganiro byabereye imbere y’abayobozi bakuru b’ingabo, barimo Umugaba mukuru w’ingabo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru