Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

RIB yashyikirije u Burundi abagabo babiri bafashwe bibye umucuruzi bakoreraga

Friday 20 August 2021
    Yasomwe na

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwashyikirije u Burundi abagabo babiri, Gahimbare Jux na Rivuzimana Gerard bakomoka mu Burundi bafatiwe mu Rwanda bakekwaho kwiba amafaranga umucuruzi bakoreraga.

Ni igikorwa cyabereye ku mupaka muto wa Ruhwa, mu Murenge wa Bweyeye, akarere ka Rusizi, uhuza u Rwanda n’Uburundi.

RIB yatangaje ko muri iki gikorwa igihugu cy’u Rwanda cyari gihagarariwe na Jean Marie Twagirayezu, Umuyobozi ushiznwe ubugenzacyaha mu rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Bertin Gahungu, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ubugenzacyaha.

Iri hererekanya rikaba ryakozwe hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga ndetse no ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwo kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuyobozi ushinzwe ubugenzacyaha muri RIB yavuze ko u Rwanda rutazigera rucumbikira uwo ari we wese wakorera ibyaha mu gihugu cy’abaturanyi cyangwa ngo rukoreshwe nk’inzira y’abanyabyaha.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Burundi yashimye ubufatanye na RIB mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ashimangira ko nabo biteguye hohereza mu Rwanda uzakora ibyaha agahungira yo.

Mu byibwe harimo n’amafaranga, azwi nk’amahera mu Kirundi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru