Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

RIB yataye muri yombi Emelyne uvugwa mu mashusho y’urukozasoni

Monday 20 January 2025
    Yasomwe na

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 9 barimo ‘Kwizera Emelyne’ wamenyekaniye ku ‘Ishanga’, bazira gusakaza amashusho bagaragayemo bakora imibonano mpuzabitsina.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko iryo tsinda rigizwe n’abantu 9 barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bari barihurije mu itsinda ku rubuga rwa WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’, bafashwe ku wa 17 Mutarama 2025.
Itabwa muri yombi ry’aba bakobwa n’abasore bashinze itsinda ry’abakire b’ibirara (Rich Gang), rije nyuma gato yuko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avugiye mu isengesho ryo gusengera igihugu ko abiyambika ubusa bihera mu mutwe, ko ariho hari ikibazo mbere na mbere.

Amashusho y’abo bakobwa yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize, bagaragaye babanza kubyina bikenyeje udutenge tugufi bacugusa amabuno ariko nta kariso irimo.

Aho umwe yumvikanye yibutsa mugenzi we gufata amashusho na we akayafata bikarangira umwe muri bo acugushije amabuno akambara ubusa buri buri.

Andi mashusho yagaragaje umwe muri bo avugwaho kuba yarafashe icupa akaricengeza mu myanya y’ibanga rikamusambanya, ndetse andi yerekana abo bakobwa bakora imibonano mpuzabitsina ubwabo.

Ayo mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo urwa; ‘X’, Facebook, Instagram, TikTok, nizindi zitandukanye yavugishije abantu benshi bagaragaje ko batewe akababaro nibyo abo bakobwa bakoze kandi bidakwiye mu muryango Nyarwanda.

Ababyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya bumvise inkuru y’uwo mukobwa wijombye icupa mu gitsina babyamaganiye kure ndetse bagaragaza ko bashenguwe nabyo ari ibyo kwamaganwa, ndetse ababikora bose bakabihanirwa.

Ingabire Rose,(wahinduriwe amazina), yagize ati: “ Reka reka ntabwo bikwiye kwijomba icupa kuko abagabo ntibabuze! Abakobwa b’ubu bamaze kurenga umutaru ku buryo n’abasore batazongera kubizera ngo babonye abagore.”

Gasana Alfred nawe yagize ati: “Naratanguwe nkibona ayo mashusho ndavuga nti ‘Mana Nyagasani ubu aba bakobwa umuntu azabashimisha ate koko’? Uzi kubona umuntu akoresha icupa? Ni agahinda.”

Gasana yongeyeho ko abakora ibikorwa by’urukozasoni bagasakaza ubwambure bwabo bakwiye kujyanwa mu bigo ngororamuco kuko usanga ibyo bakora bihabanye n’indangagaciro.

Dr Murangira yagaragaje ko mu bafashwe hari abapimwe bagasangwamo ibiyobyabwenge birimo; urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.

Uko bafashwe bamwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya ;Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6), ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.0000 FRW).
Isooko: Imvaho nshya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru