Saturday . 18 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

RIB yataye muri yombi Idamange akurikiranyweho guteza imvururu n’imidugararo

Monday 15 February 2021
    Yasomwe na

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranwaho guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Uyu Idamange yari umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo benshi bamaganiraga kure, yimvikanamo gusebya no kunenga ubufasha yahawe n’Ikigega FARG gifasha abanyeshuri batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umugore w’umunyarwandakazi ndetse abavandimwe be bamwe bari bamaze iminsi nabo batangaje ko bitandukanyije nawe mu byo avuga.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yabwiye Radio y’Igihugu ko afungiye i Remera mu gihe agikusanywa ibimenyetso by’icyo azakurikiranwaho.

Ntiyasobanuye uburyo yakozemo ibyaha bituma akurikiranwa ndetse nta makuru menshi yatangaje kuri iryo tabwa muri yombi rye ku mpamvu z’iperereza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru