Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ralf Rangnick, umutoza mushya wa Manchester United

Friday 26 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Umudage, Ralf Rangnick, yamaze kugirwa umutoza wa Manchester United mu gihe kingana n’amezi atandatu ndetse akazaguma muri iyi kipe mu rwego gukomeza kuyubaka mu buryo burbye bw’igihe kirekire

Kuri uyu wa Kane uyu ya 25 Ugushyingo 2021, inkuru yabaye kimomo mu binyamakuru bikorera mu mujyi was Manchester united bivuga ko Ralf Rangnick yamaze gushyira umukono Ku masezerano muri Manchester united.

Nyuma yaho ikipe ya Manchester United itandukanye na Ole Gunnar Solskjaer kuri ubu bakomeje kureba uburyo iyi kipe yakwiyubaka ikajya ku ruhando rwo guhangana nandi makipe akomeye ku mugabane w’Iburayi.

Ralf Rangnick w’imyaka 63 y’amavuko , yaratoje Leipzig , Shalke 04, Hoffenheim yo mu Budage , akaba kandi azwiho kuba umwarimu kuko yigishije Umutoza wa Chelsea Thomas Tuchel n’abandi batoza bakomeye mu mwuga ujyanye no gutoza akaba awumazemo imyaka igera kuri 38 kuko yatangiye gutoza kuva mu 1983, ubwo yari afite imyaka 25.

Mu bigwi bikomeye umuntu yavuga kuri Ralf yakoze muri ayo makipe yanyuzemo, ni uburyo yagejeje DFB-Pokal na Leipzig ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu.

Ralf Rangnick aje muri Manchester United iri mu mwuka ari mwiza kuko yamaze gukatisha itike y’imikino ya 1/8 muri Champions League nyuma yo gutsindira Villarreal muri Espagne ibitego 2-0. Uyu mukino watojwe na icyo gihe Carrick ndetse na Darren Fletcher kuko bakinnye uyu mukino Ole yaramaze kwerekwa umuryango.

Biteganijwe ko uyu mugabo utari muto aza kwerekwa nyobozi (Staff) n’abakinnyi uyu munsi ndetse ahite atangira akazi ke muri Manchester United.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru