Imodoka y’abafana b’Ikipe y’umupira w’amaguru ya APR yakoze impanuka ubwo batangiraga urugendo berekeza muri Tanzania.
Imodoka yarimo abakunzi ba APR FC, yakoze impanuka itarasohoka mu Rwanda kuko yayikoreye Rugende ahazwi nka Nyagasambu.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, i Nyahasambu mu karere ka Rwamagana.
Ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino wa CAF Champions League ugomba kuyihuza na AZAM FC yo muri Tanzania mu mpera z’icyumweru.
Bamwe mu bakunzi bayo biyemeje kugenda hakiri kare, bagiriye ikibazo mu nzira bari kwinjira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, aho imodoka yari ibatwaye yakoze impanuka.
Amakuru agera ku Museke avuga ko imodoka ya Matunda Express yari itwaye abafana ba ibajyanye ku mupaka wa Rusumo ngo bafate indi ibageza Tanzania, bakoze impanuka bageze i Rugende aho bagonzwe n’ikamyo batanu muri bo bahita bakomereka.
Abo bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kanombe, abasigaye bashakirwa indi modoka inshuro ebyiri kuko iyo bahawe nyuma yo gukora impanuka na yo yagize ikibazo cy’amatara bituma na yo ihindurwa.
Abafana ba APR FC berekeje i Dar es Salaam aho ikipe yabo izakinira na Azam FC, ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2024 saa Kumi n’Imwe, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League. Biteganyijwe ko ikipe y’Ingabo izava i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024.