Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ku munsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports inganyije na Musanze FC 0-0 mu gihe Rutsiro ikuye amanota atatu i Kigali.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Mutarama 2022, hasubukuwe imikino ya shampiyona aho amakipe y’ibigugu atunguwe n’amakipe yo mu ntara.
Ikipe ya Musanze fc ikoze amateka i Kigali aho ihakuye inota rimwe nyuma yo kugwa miswi na Rayon sports bakunze gutazira Gikundiro; ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi gusa amakipe makuru ntajya yiburira kuko Rayon sports yagerageje bikanga.
Yakomeje guhiga ibitego ariko bikanga, aho yakoze ibishoboka byose ishaka igitego ariko bimokomeza kwanga ibifashijwemo n’abasore batandukanye barimo Willy Onana na Muhire Kevin.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, abakunzi ba Rayon sports bamaze gutakaza ikizere aho wabonaga buri umwe wese yihebye, bamwe badatinya kuvuga ko ikipe yabo isigaye iciriritse.
Igice cya kabiri Musanze fc yo mu Majyaruguru y’u Rwanda yaje yariye karungu, yataka cyane ishakiha igitego aho abasore bayo barimo Ben Ocen , Nyirinkindi Saleh, Namanda wafura na Eric Kanze bagoye cyane ba myugariro ba Rayon sports.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana aho ku munota wa 65’ ushyira uwa 70’ Musanze fc yabonye korineri ebyiri zikurikiranya ariko ab’inyuma ba Rayon sports bagakomeza kuba maso, birinda ko igitego cyakinjira mu izamu.
Abantu benshi bakurikiranira hafi umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon sports baribaza ahazaza h’ikipe yabo cyane ko kuri ubu yamaze no gutandukana n’abakinnyi bari baturutse muri Maroc byagaragaraga ko bayihetse muri iyi shampiyona, Youssef na Ayoub bagomba kugusubira iwabo.
Dore abakinnyi 11 sports babanjemo ku ruhande rwa Rayon sports.
Mu izamu: Adolphe Hakizimana(Gk),Nizigiyimana Kalim Makenzi kuri Kabiri,kuri Gatatu ni Muvandimwe Jean Marie vianney, Ndizeye Samwel, Niyigena Clement, Nishimwe Braise, Mutatu Manase, ni Rudasingwa Prince, Muhire kevin, Willy Onana Esombe.
Dore 11 babanjemo ku ruhande rwa Musanze fc
Mu izamu : Ntaribi Steven(GK), Rurihoshi Hertier, Dubase bakunze kwita Nyakagezi, Nyandwi Saddam, Niyitegeka Idrisa, Anguwa Eric Kanza, Ben Ocen, Nyirinkindi Saleh , Dushimumugenzi Jean.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro ibitego 2-1, Marine fc yatsinze Etencelle fc igitego 1-0, Espoir fc yanganyije na Etoile de l’Est 0-0 mu gihe.
Ku munsi wejo hategereje umukino rurangiranwa hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.






















