Yanditwe na Mutungirehe Samuel
Ku mupaka munini w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Grande Barriere) haramukiye abakongomani benshi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bigaragambya bashaka kwinjira mu Rwanda ku mbaraga, aho biyemeje kujya kwivugana Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu cyabo.
Ni imyigaragambyo ifite imbaraga ziteye ubwoba kuko ku ruhande rwa RDCongo hitabajwe polisi n’igisirikare ngo bagerageze guhosha uburakari bw’abakongomani bashaka kurenga umupaka ku mbaraga, Polisi nayo irimo kubarasaho ibisasu biryana mu maso.
Abanyamakuru bari mu Mujyi wa Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda basakaje amashusho y’abakongomani bari kubyiganira ku mupaka, benda kurusha imbaraga Polisi.
Abakongomani bariye karungu, baravuga ko u Rwanda rurimo gutera inkunga umutwe wa M23 urimo gushegesha igisirikare cy’igihugu cyabo mu mirwano iri kubera mu misozi ya Bunagana na Tschanzu aho M23 isanzwe ifite ibirindiro.
Uko bijunditse u Rwanda kandi nonako bijunditse Uganda, ko nayo irimo gufasha M23 gutesha umutwe ingabo za FARDC zikagera aho zita intwaro zigahungira muri Uganda none Uganda nayo ikaba yabasubije RDCongo igitaraganya.
Abanyarwanda basanzwe bafite ubucuruzi mu Mujyi wa Goma batangiye gucyura utwabo, ndetse ufashwe ari kugirirwa nabi, kimwe nundi wese bumvise avuga ikinyarwanda cyangwa atavuga neza igifaransa cyangwa Ilingala.
Ku ruhande rw’u Rwanda amashusho aragaragaza ko abapolisi bambaye imyenda yagenewe gukukira abigaragambya, gusa bari guterwa amabuye ava mu bigaragambya muri RDCongo bayatera mu Rwanda.