Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Abamuteye icyuma barakidegembya

Saturday 17 February 2024
    Yasomwe na

Yanditswe na Mahirwe Eulade

Umutarage mu kagari ka Gikombe, mu murenge wa Rubavu, mu karere ka Rubavu, arasaba ubutabera nyuma yaho ahohotewe n’abagizi banabi bakamutera icyuma mu nda no ku mutwe bakamenyekana ariko bakaba nta butabera barashyikirizwa.

Ni umugabo witwa Bikorimana Jean Baptiste, avuga ko Abamuteye icyuma ari abazwi nk’Abazukuru ba Shitani, bamukomereje bikomeye.

Ibi ngo byabaye ku wa Gatanu, ku itariki 09.02.2024, n’ijoro ubwo yari atashye avuye ku kazi, agahura n’abagizi ba nabi, bakagerageza kumwambura ibye nawe akagerageza kwirwanaho bikaba iby’ubusa.

Atuganiriza iyi nkuru ye yavuze ko byabaye agiye kugera mu rugo iwe, ubwo yategaga moto ariko umumotari wari umutwaye moto imuzimiraho, hanyuma ahita ahura nabo bagizi ba nabi.

Ati: "Mba mpuye n’abahungu batanu, uwo narinzimo ndamubwira ngo ’Nazuya uri gushaka kunyambura, hari icyanyu najyanye?’ Ngo umvango kirananzi (amusubiza), ubwo nibwo bahise banyataka, dutangira kugundagurana, mba ndabacitse, ndirukanse. Bari bafite uruferabeto rwa mirongo 32 rusongoye, umwe ararunjomba mu nda rurinjira".

Bikorimana si mu nda gusa bamukomerejeke kuko afite uruguma no ku mutwe, aho yatubwiye ko naho yahakubiswe ikintu kimeze nk’umwase.

Yakomeje agira ati: "Bari bafite uruntu rumeze nk’umwase, bararunkubise hano ku gice cyo ku kaboko; nuko bakubitaga nkikingira ubundi baba baranyishe, uri kubona na hano ku kaguru naho bakubiseho, kameze nk’akadakora, kabaye nka pararize".

Gusa uyu Bikorimana yatubwiye ko umwe muri abo bamuhohoteteye yamumenye (uwo yanahamagaye witwa Nazoya), na nyuma yaho ibi bibaye yongeye kumubona, ubwo twavuganaga yari atarafatwa cyangwa ngo hakorwe iperereza.

Kuru iki kibazo, umunyamabanga shingwa bikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yatubwiye ko agiye kureba ukuntu yareba uyu muturage kugira ngo ikibazo gikurikiranwe.

Ati" Ejo nzamuvugisha turebe icyo twafatanya".

Muri Rubavu ibabazo by’abagizi nabi bambura abaturage ndetse bakanabakorera urugomo rushobora kuvamo impfu bimaze igihe, ariko kubishakira igisubizo kirambye ngo bikomwe mu nkokora bisa nkaho byabaye agatereranzamba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru