Monday . 5 January 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 January » AFC/M23 ishinja MONUSCO kwivanga mu gitero cya drone cyahitanye abaturage ba Masisi-Centre muri RDC – read more
  • 18 December 2025 » AFCON 2025 yahumuye dore bimwe mu byo wamenya kuri iri rushanwa, n’igihugu gihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe – read more
  • 18 December 2025 » Minisitiri w’Intebe wa Qatar avuga ko kutubahiriza amategeko yo guhagarika imirwano kwa Isiraheli bibangamira izindi nzira y’amahoro ya Gaza – read more
  • 17 December 2025 » Hatangiye gushyingurwa abiciwe mu gitero cyabereye i Bondi muri Australia – read more
  • 17 December 2025 » Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wagenje gacye icyemezo cyo guhagarika imodoka zikoresha lisansi na mazutu mu 2035 – read more

Rubavu: Bagaragaza ko babuze ayo bacira nayo bamira nyuma y’umwaka hafi n’igice batwawe ibyangombwa by’ubutaka, ntibishyurwe

Wednesday 9 July 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bafite ubutaka ahahariwe kubakwa inganda mu Kagari ka Muhira ho mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batewe ubucyene ndetse bajya mu gihirahiro, nyuma yaho ibyangombwa by’ubutaka byabo bitwawe na kompanyi biteganyijwe ko izahubaka ariko umwaka n’igice ukaba ugiye gushira batarishyurwa.

Bamwe mu baturage bafite ubutaka ahahariwe kubakwa inganda mu Kagari ka Muhira ho mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batewe ubucyene ndetse bajya mu gihirahiro, nyuma yaho ibyangombwa by’ubutaka byabo bitwawe na kompanyi biteganyijwe ko izahubaka ariko umwaka n’igice ukaba ugiye gushira batarishyurwa.


Bavuga ko ubu butaka bwabo batabukoresha uko bikwiye dore ko batemerewe kuba babwifashisha baka inguzanyo nko muri za banki.

Bavuga ko ubu butaka bwabo batabukoresha uko bikwiye dore ko batemerewe kuba babwifashisha baka inguzanyo nko muri za banki, kubera ko ibyangombwa by’ubutaka byabwo bagaragaza ko byafatiriwe ariko bakaba batishyurwa cyangwa ngo basubizwe ibyo byangombwa babukoreshe uko bisanzwe, hanyuma bave mu gihirahiro.

Ibi kandi bishimangirwa na Maridina Marie Goreth, utuye mu Murenge wa Nyundo, akaba ari umwe muri bo.

Yagize ati " Abafitemo urutoki, inka zirarurya n’urubingo, buriya nuwahinga n’ibishyimbo ntiyabona icyo yashingiriza kubera abashumba birayemo ngo bagiye kutwishyura ubwo rero kubera iyo mpamvu, twabaye mu gihirahiro kuko tutabonye amafaranga".

"Ubu nta nuwajya kuri konti, ngo asabe inguzanyo bayimuhe nta cyangombwa afite, ubwo rero urumva ko ni ikibazo dufite".

Iki kibazo gihuriwe n’abaturage hafi 200, bagaragaza ko bakomeje gusiragizwa nyamara mu kwezi kwa Kane umwaka ushize ubwo batwaraga ibyangombwa by’ubutaka bwabo bari bababwiye ko bahita bishyurwa basabwa gufungura za konti muri banki ariko ngo barategeje baraheba.

Nkuko Maridina akomeza abivuga, aho yakomeje agira ati " Batwandikiye bari kutubwira ko barikutwaka ibyangombwa bari kutubwira mu byumweru bibiri, ngo mukecu, humura mu byumweru bibiri uraba wayabonye ubwo rero dore umwaka n’igice ugiye kurangira".


Maridina Marie Goreth, ni imwe mu bagaragaza ko ibyangombwa by’ubutaka byabo byafatiriwe ariko bakaba batarishyurwa.

Bazishyurwa ku giciro ubwo butaka buza bumaze kugira?

Usibye imbogamizi bagaragaza zo gutinda kwishyurwa hari n’ikindi kibazo cy’uko amafaranga babariwe mu mwaka ushize mu kwa Kane niba ariyo bazabaha hatongewe ho agaciro kiyongeyeho nyuma y’igihe kingana gutyo, dore ko banagaragaza ko bari babwiwe ko bishyurwa mu gihe cya vuba.

Bagasanga rero niba baratinze kubishyura agaciro k’ubutaka bwabo nako karahindutse, kakiyongera, iyi ngingo nayo idakwiye kwirengagizwa, nkuko bigarukwaho na Nshimiyimana Innocent, nawe utuye mu Murenge wa Nyundo.

Ati " Urabona niba baratubariye mu kwa Kane kuriya mwaka ushize, urabona umwaka nanone urarengaho amezi agera nko muri abiri gutyo, tukicara tukavuga ese ko icyo gihe bari baratubariye amafaranga, runaka none umwaka uka ushize ese bazongera banaduhereza ayo ngayo? Bazagaruka bongere batubarire? Ese ni ikibazo muri make".


Bagaragaza ko babuze ayo bacira nayo bamira, nyuma y’umwaka hafi n’igice batwawe ibyangombwa by’ubutaka, ntibishyurwe.

Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi muri uno Murenge wa Rugerero buvuga kuri kino kibazo, maze Uwajeneza Jeanette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, agaragaza ko kino kibazo nk’ubuyobozi bukizi, gusa hari aho agaragaza ko impamvu yo gutinda kwishyirwa kwaba baturage ari ukubera rwiyemezamirimo uzubaka aha hantu, atari yuzuza ibyangombwa bimwemerera kuhubaka ngo abone kwishyura aba baturage.

Yagize ati " Natwe twabagishije inama akarere tubasaba ngo badufashe, Umuyobozi w’Akarere wungirije araza aganiriza abaturage ndetse na nyiri iriya kompamnyi araza, we avuga ko ibyangombwa ari gusaba muri MINICOM ( Minisiteri y’Inganda b’ubucuruzi), ari byo byatinze ndetse anasaba abaturage kuba yabasubiza ibyangombwa igihe byazaba bikunze akongera kubifata, abaturage bamubwira ko barategereza, igihe azabonera ibyangombwa agatangira kubishyura agiye no kuhakorera urwo ruganda rwe".

Uyu muyobozi yakomeje agira ati " Ni ibintu rero byakorewe mu nteko y’abaturage, n’abaturage bahari baramubwira bati ntacyo reka dukomeze dutegereze kuko nubwo ibyo bya ngombwa byabo abifite, ntawe babujije kugira icyo ahakorera. Barahinga, ibikorwa byabo barabikomeje, kandi ngirango banabimuha bari babimuhaye mu nama babyemeranyijweho".

Icyakora uyu muyobozi agaragaza ko hari aho atemeranywa naba baturage bagaragaza ko babujijwe gukoresha ubu butaka bwabo, mu kwiteza imbere kuko avuga ko ibyangombwa by’ubutaka bwabo by’umwimerere babifite kandi bemerewe no kuba babikoresha mu kwaka inguzanyo muri za banki, gusa batemerewe kuba bahubaka bigendanye n’igishushanyo mbonera cyahateganyirijwe, cyigaragaza ko hazubakwa inganda.


Uwajeneza Jeanette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, agaragaza ko kino kibazo nk’ubuyobozi bukizi.

Nkuko uyu muyobozi yakomeje abivuga " Mu byo mubasubiza, ntabwo bariya bantu bajyanye originale ( cy’umwimerere) bajyanye photocopy ( kitari umwimerere) abaturage originale zabo barazifite, ni ukuvuga ngo ashatse kugurisha ntiyabura uko agurisha, icyo atakora maste plan ( igishushanyo mbonera) itemera ni ukubaka.

Yaba kompanyi iteganya kubaka aha hantu, Akarere ka Rubavu, ndetse na Minisitiri ’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, bigaragara ko izi nzego uko ari eshatu zisabwa gushyira hamwe mu gukemura iki kibazo, kuko abaturage banyiri buno butaka hari abagaragaza kutamenya uzabaha igisubizo kuri kino kibazo kiboneye.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru