Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Bemerewe umuriro none amaso yaheze mu cyirere

Monday 15 January 2024
    Yasomwe na


Hari abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu bijejwe umuriro w’amashyanyarazi none bageze mu kizima.

Ni nyuma yo gushingirwa amapoto mu mirima yabo, ahandi hagacukurwa ibyobo byo kuyashyiramo ngo babone umuriro w’amashanyarizi ariko bakaba bamaze igihe kirekire barawutegerehe bakawubura.

Bambwiye umunyamakuru ko iyo barebye ibyobo byavukuwe ahari gushingwa amapoto y’umuriro bagira impungenge z’impanuka zishobora guturuka kuri ibi byobo byacukuwe, bimaze igihe kirekire birangaye.

Iradukunda John utuye mu kagari ka Buringo muri uyu murenge wa Bugeshi yatangarije mamaurwagasabo igihombo ndetse n’impungenge zituruka kuba batarabona uyu muriro.

Ati: "Umwaka n’igice uri gushira,
abatekinisiye babikoraga ntanabo duheruka kubona, ubwo duherukana batubwire ko ikibazo ari insinga zitaraboneka, aho tubivuganiye amezi atandatu nayo arashize".

Undi nawe witwa Hakizimana Janvier yagize ati: "Twarategereje amaso ahera mu kirere, ahubwo narindi mu baguze n’imashini, imwe ibeta, batubwire ngo umuriro uraje, uraje, ubu iparitse mu nzu kandi amafaranga nayafashe kuri banki".

Hakizimana yanavuze ko hari n’umwana waguyemo muri ibi byobo. Ati: " Ni birerebire (ibyobo) ahubwo, dufite n’umwana waguyemo, avunika akaguru, bamushyiraho sima, ariko ubu ari korohegwa".

Aba baturage bakomeza basaba abo bireba gukemura mu buryo bwihuse iki kibazo, ubundi bikabafasha kwiteza imbere.

Ntibatekereza Innocent umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ingufu yatangarije mamaurwagasabo ko impamvu umuriro utaraza hari ibikoresho byabuze bitaraboneka.

Yagize ati: "Ikibazo gihari hari ibikoresho byabuze bitari byaboneka, amapoto arashinze ariko hategerejwe ko insinga zitaraboneka ngo bazishyiremo, adashinze (amapoto) hari hategerejwe ko haboneke ibikoresho bakabona kuyashinga".

Ntibatekereza Innocent

Yakomeje avuga ko ibikoresho biri hafi kuboneka, ati: "Umuriro bazawubona ngo ibikoresho biri hafi kuboneka, uko biri kose muri iyi ngengo y’imari bazaba bawubonye."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru