Ikigo gikora ubucuruzi bugendanye n’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, cyazigejeje ku isoko ryo mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’ahandi hatandukanye mu gihugu, aho ku ikibitiro bazanye eshanu.
Izi modoka zitezweho gufasha gahunda ya leta y’u Rwanda yo guhangana no kugabanya ingano y’imyuka ihumanya ikirere. Muri Gahunda ya Guverinoma ya 2024-2029 (NST2), hateganyijwemo ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38%.
John Love Cyiza, umwe mu bashyikirijwe zino modoka zikoreshwa n’amashanyarazi agaragaza ko hari icyo zigiye kubunganira ageranyije nizo basanzwe bakoresha.
Yagize ati"ni umunezero mwinshi cyane, kuko ni imodoka nziza zifite comfort (ahantu hatekanye) yo kuzigendamo. Abagenzi bazajya bagenda bishimye, ugereranyije n’imiterere yazo, zizafasha ibintu byinshi cyane, kuko ni imodoka zizafasha abagenzi kugenda bameze neza, izi modoka zikoze mu buryo imizigo ifite aho yagenewe, hanyuma abagenzi bakagenda bameze neza".
Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere, bugaragaza ko hari inyungu mu ikoreshwa ryizi modoka zikoreshwa n’amashanyarazi, nkuko bigarukwaho na Mulindwa Prosper, akaba ari umuyobozi w’akarere ka Rubavu.
Yagize ati" Haba mu bagenda mu modoka, haba n’abari hanze yazo, abatuye, abagenda ku mihanda, abagenda n’amaguru ntabwo bazakomeza guhumeka imyuka iterwa naza mazutu na essance".
Uyu muyobozi kandi abibonamo inyungu, mu bigendanye n’ubukerarugendo.
Yavuze ati"uyu mujyi wacu ni umujyi w’ubukerarugendo, wakira abantu benshi, kuba rero tubonye imodoka nziza zigezweho zishimiwe n’abagenzi, zizatuma ubukerarugendo buzamuka, kuko abantu bazajya bajya muri bisi bisanzuye baje i Rubavu".
Doreen Orishaba, Umuyobozi w’Ikigo BASIGO mu Rwanda, avuga ko bafite gahunda yo gukomeza kuzana izindi bisi nkizi mu Rwanda.
Yagize ati"uyu munsi muri Rubavu, twaje gukora amateka mu Rwanda, nka BASIGO, nitwe ba mbere twazanye bisi zikoreshwa n’amashanyarazi, twatangiranye na bisi ebyiri (2) i Kigali, hari mu Kuboza mu mwaka 2023, kugeza ubu tumaze kuzana bisi mirongo itatu n’enye (34) mu gihugu cyose.
Orishaba avuga kandi ko izi bisi zishobora gukora ibirometero bigera kuri 350, zitari zongerwamo umuriro w’amashanyarazi.
Agaragaza ko izi bisi zifite byinshi, ugereranyije n’izisanzwe zidakoreshwa n’amashanyarazi, nko kurinda guhumanya ikirere, ndetse n’imiterere yazo yorohereza abagenzi bazigendamo.
Orishaba avuga kandi ko biteguye gufasha leta y’u Rwanda mu gukomeza kugeza zino bisi mu Rwanda, aho nibura mu myaka ibiri iri imbere, izigera kuri 200 zaba zaramaze kuhagera.
Mahirwe Eulade





















