Mu karere ka Rubavu hari abacuruzi basanzwe batunzwe no gukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Congo DRC batangaje ko bari kwangirwa gupimwa ikizamini cya coronavirusi kuko mbere batipimishije ikishyurwa amadolari 50 y’Amerika kandi barayishyuye ikizwi nka Rapid Test kigura amadolari 5 angana na 4800 frw.
Abahaye amakuru Mamaurwagasabo batangaje ko baherutse guhabwa itangazo ryo kwipimisha igihe hari ushaka kwambuka ajya muri Congo, anyuze haba ku mupaka munini cyangwa umuto, bihutira kubikora ariko ubu babwirwa ko utaripimishije ikizamini kishyurwa amadolari 50$ atemerewe mu gihe benshi bari bipimishije ikizwi nka Rapid Test aho itangiye kwemerwa gukoreshwa.
Umwe mu baturage utashatse gutangaza amazina ye, yavuze ko abona kugira ngo n’umucuruzi wipimihije yambuke ajya muri Congo asabwa kubanza kuba umunyamuryango wa koperative mu zihkorera nabwo akabanza gutanga amafaranga agera ku bihumbi 100 frw kandi benshi bataka ubukene basigiwe n’icyorezo mu gihe n’igishoro kitoroshye kukibona.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima Julien Mahoro Ningabira yabwiye Mamaurwagasabo ko hari ibyemezo byafashwe hagati y’itsinda ririmo guverineri w’intara y’Uburengerazuba n’irigizwe na guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa Congo, muri iyi minsi imipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu ifunze ku byiciro byinshi by’abayikoresha hagamijwe koroshya ubucuruzi buto n’ubuciriritse n’ubundi bucuruzi bukomeye.
Yakomeje avuga ko abacuruzi bakomeye bari basabwe kujya bakoresha ikizamini cya PCR kishyurwa 50$ mu gihe abacuruzi bato bemerwaga kwishyura ikizamini gito Rapid Test kishyurwa 5$ cyangwa 4800frw.
Akomeza asobanura uko ikibazo cyaje kuvuka, ati "Ubundi byatangiye gukurikizwa muri Rusizi, ariko kuva aho gitangiye gukurikizwa hariya muri Rubavu abantu bibeshya ko imipaka yafunguye noneho abantu bose baza bashaka kwambuka.
Ariko abacuruzi bato kugira ngo bambuke bagomba kubinyuza muri koperative zabo kuko zirazwi; abantu rero baraje barisuka, bajya muri banki barishyura noneho mu Bitaro bya Gisenyi bashiduka bafite umubare munini w’abashaka kwipimisha ngo bambuke ariko bamwe batari abacuruzi nkuko byari bisanzwe, bataranyuze mu makoperative yabo."
Yakomeje agira ati "Icyabayeho ni uko ku bitaro basabye banki guhagarika kwakira ayo mafaranga kuko bitari buze gukunda kwambuka kuko atari n’abacuruzi ariko kugeza ubwo abafatiwe amafaranga, bishyuye, bateguye ko bazagenda babapima gusa kugira ngo bambuke baba bagomba kuba bafite ibyangombwa by’amakoperative yabo.
Ikindi cyagaragaye, (cyateje ibibazo), ari uko abantu bafite ubushobozi bazaga kwipimisha bakabona umurongo ari munini bakavuga bati njye simfite umwanya wo gutonda umurongo w’abantu 500 kugeza kuri 600 ku 5$ kandi nifitiye gahunda zihutirwa, bakavuga bati njye mumfate ikizamini cya PCR cya 50$ akajya mu bitaro bya Gisenyi bakamufata ikizamini noneho abantu bakabifata nk’ubundi buryo buri gukoreshwa butuma ubucuruzi bwabo bwihuta, bakagikoresha bakagenda i Congo."
Uyu muvugizi akeka ko bishoboke ko abaturage babonye icyo kiciro cy’abifite bakorerwa bikihuta bakagira ngo ni ho amahirwe ari nyamara byatewe nuko abo banyuze mu nzira zitarimo umubyigano w’abantu benshi.
Kuri ibi bisobanuro byose ariko abacuruzi bumvikana bafite impungenge z’uko nubwo bazagerwaho bagapimwa ariko batazemererwa kwambuka umupaka bajya muri Congo kuko batari mu makoperative y’abavuruzi bato yashinzweho nyuma mu gihe kujya muri izo koperative bisaba amafaranga menshi ku bushobozi bwabo.
Hari kandi n’abacuruzi baheze mu gihirahiro kuko hatashyizweho uburyo ushaka gusubizwa amafarana ye byakorwa kuko atazipimisha mu gihe batemerewe kurenga umupaka ku mpamvu zashyizweho nyuma z’amakoperative.
*ITANGAZO KURI SERVICES ZO GUPIMA COVID-19 KU BAMBUKA UMUPAKA*
Guhera ejo kuwa kane tariki 28/1/2021 tuzatangira gukoresha ibipimo bya rapid test- RDTs- ku bakoresha umupaka wa Grande Barrière mu ngendo zambukiranya umupaka wa DRC/RWANDA.Kubera iyo mpamvu turabamenyesha ibi bikurikira:
1. Abasanzwe bakoresha umupaka wa Grande Barrière baturutse mu Rwanda bazajya bakoresha ikizami cya COVID-19 mu Bitaro bya GISENYI bamaze kwishyura.
2. Abaturuka muri DRC binjirira kuri Grande Barrière bazajya bakoresha ikizami kuri uwo mupaka bamaze kwishyura
3. Kwishyura bikorwa kuri compte y’ibitaro iri muri banki ya Kigali (BK) yitwa:
*TEST COVID-GISENYI HOSPITAL* ifite numero
*00053-07769210-20/Rws* ku bishyura amanyarwanda
Cyangwa
*MoMo Pay *182*8*1*190219# Hop Gisenyi*
Cyangwa
*00053-07769211-21/USD* ku bishyura amadolari
4. Abishyura mu manyarwanda bazajya bishyura :4800 Frws
naho abishyura mu madorari bazajya bishyura:5$
5. Abasanzwe bakoresha umupaka wa Poids lourd bazakomeza kubonera service kuri uwo mupaka.
6. Icyemezo(Test certificate) cya test rapide cyashyizwe muri system kimwe n’icya PCR.Umaze gukorerwa ikizami azajya ajya kuri cyber café mu mujyi bakimusohorere. Iki cyemezo cyo muri system ni cyo azajya yerekana ku mupaka.
6. Ku baturuka muri DRC bazajya bahabwa coupon yanditseho *one way* kizababashisha kwinjira mu Rwanda.Nyuma na bo bazajya kuri cyber café babasohorere certificate yo muri system babe ari yo berekana mu gutaha.
7. Icyemezo cy’uwapimwe COVID-19 hakoreshejwe Rapid test gifite agaciro mu gihe cy’ibyumweru 2(14 days).Gusa aramutse agaragaje ibimenyetso bya COVID-19 agomba kwegera ivuriro kugira ngo apimwe.
*Icyitonderwa*
Iri tangazo ntirireba abakora ingendo z’indege.Bazakomeza gukoresha PCR bamaze kwishyura 50$ nk’uko bisanzwe.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gisenyi
CSP Dr TUGANEYEZU Oreste
*END*

















