Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rubavu: Imitingito ikomeje kwangiza inzu no guhungabanya abaturage

Monday 24 May 2021
    Yasomwe na

Nyuma yo kurekeraho kuruka, ubu ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubulika Iharananira Demokarasi ya Kongo, DRC, gikomeje guteza imitingito igenda yiyongera mu karere ka Rubanvu ku ruhande rw’u Rwanda ikaba imaze kwangiza ibitari bike nk’ibikorwaremezo no guhungabanya abaturage.

Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 Ikirunga cya Nyiragongo giherereye kuri Congo hafi n’u Rwanda cyatunguye abaturage gitangira kuruka, abaturage batangira kuva mu byabo bahungira mu Rwanda, bigeze ku cyumweru bamwe batangira gusubira iwabo nyuma yuka gitanze agahenge kitacyongera kubasukaho imiriro.

Gusa kuva ubwo nticyahwemye guteza imitingito ya hato na hato nubwo iza ikamara amasegonda abarirwa muri atatu kugeza kuri atanu ariko iri gusiga zimwe mu nzu z’abaturage n’iz’ubucuruzi zisadutse izindi zikagwa hasi ibice bimwe, imihanda ya kaburimbo nayo yatangiye kwiyasa.

Abanyamakuru batandukanye bari muri Rubavu bari gutangaza ko inshuro imitingito iri kumvukana zigenda ziyongera ari nako yongera ubukana bw’ibyo yangiza.

Dufashe urugero, umutingito wabaye ku isaha ya saa yine kuri uyu wa mbere wari uri ku gipimo cya 5.1 wanageze henshi mu Rwanda.

Uyu ubwawo wangije inzu 10 zirimo iya Uwimana François, ikoreramo akabyiniro ka ’Sky Nevada’ ndetse n’irimo aka ’Cotton Club’.

Inzu zirindwi muri izo 10 zasenyutse ni izo mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Gisenyi.

Umuhanda wa kaburimbo unyura ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi mu Mujyi rwagati ujya kuri Stade Umuganda Rubavu wasadutse bidakabije, wiyashijemo imitutu wambukiranya.

Abacuruza inzoga mu tubari bavuze ko bari kujya kumva umutingito ukaza ukanyeganyeza aho batereka inzoga bapfunyikira akabkiliya bigatuma zimwe zimanuka zikitura hasi zikameneka bikabatera igihombo.

Abari mu maduka nabo barumva umutingito bagakwira imishwaro buri umwe abasohoka yiruka hakaba n’ababyihishamo bakagenda batishyuye abacuruzi.

Abarimu bamwe bahisemo gusohora intebe z’abanyeshuri ngo bigire hanze banga ko igihe umutingito uje bakwikanga ko inyubako yabagwira bakaba banakomerekera mu mubyigano basohoka.

Hari n’abaturage kugeza ubu bavuga ko batari burare mu nzu zabo kuko babona ibintu bitarasobanuka cyane ko zimwe mu nzu zamaze kiyasa zigasaduka bikabatera impungenge ko zabagwira hejuru baryamye mu ijoro igihe indi mitingito yaba ije.

Kuri uyu wa mbere ni bwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yagiriye uruzinduko mu karere ka Rubavu hamwe na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Habitegeko Francois kugira ngo bakomeze guhumuriza abaturage ku biri kubabaho no kureba ibikomeje kwangizwa n’iyi motingito iterwa n’iruka rya Nyiragongo.

Minisitiri Gatabazi, (iburyo), ari gusura abaturage inzu zabo zangijwe n’imitingito ikomeje kugera i Rubavu ikurikira iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

Muri ako karere kandi hari kongerwa kwakirwa Abakongomani benshi bongeye kugaruka bahunze imitingito iri gukurikira iruka rya Nyiragongo abandi bavuga ko aho bari batuye umuriro utarashira mu byo ikirunga cyarutse ngo babone uko bahagaruka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru