Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Rurageretse hagati y’Akarere n’umushoramari

Tuesday 5 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Akarere ka Rubavu kabyukiye mu rubanza mu mizi n’umushoramari ufite kompanyi yitwa Mugabo J company LTD uvuga ko kamunaniza nyuma yaho kamuhagaritse kwinura umucanga muri Sebeya kandi afite ibyangombwa byuzuye.

Uko kutumvikana kwasobanuriwe imbere y’Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Nzeri 2023 ubwo Ndolimana Jean D’amour uhagarariye Kompanyi ye, "Mugabo J company LTD" yaburanaga n’aka karere.

Iburanishwa ryatangaiye saa 12h45’ mu gihe rwa ruteganyijwe saa tatu, aho Perezida w’iburanisha yinjiye mu cyumba cy’ibiranisha maze impande zombi zihabwa umwanya uhagije wo kugaragaza icyo batumvikanaho, gusa nta guterana amagambo byabaye ku mpande zombi kubera ko buri wese yagiye avuga mu gihe yahawe.

Ndolimana Jean D’amour niwe wahawe umwanya bwa mbere mu nrukiko nk’umuntu n’ubundi watanze ikirego arega akarere mu izina ry’umuyobozi wako. Yatangiye agaragaza ko akomeje guhura n’akarengane atazi ikiri kugatera ndetse arinako umwunganizi we yagendaga yungamo basaba kurenganurwa iyi kompanyi igakomeza ibikorwa byayo.

Ku ruhande rw’abaregwa aribo akarere ka Rubavu kari gahagarariwe na Mandateri, yisobanuye avuga ko bafunze ibikorwa bya Mugabo J company LTD ngo bitewe n’imvururu zabaye hagati y’abakozi be ndetse na Kompanyi yindi yitwa UStone LTD akaba ariho inama njyanama y’Akarere itaguye ya Rubavu yateranye isanga bakwiye kuba babafunguye bombi bakazabanza kwicarana bombi bakaganira kuri aya makimbirane bafitanye.

Ndolimana Jean D’amour yakomeje agaragaza impungenge atewe n’umucanga we ugiye kwangirikira aho urunze ngo bitewe nuko yahagaritswe, hanyuma Mandateri w’Akarere yahise afata ijambo agaragaza ko nta muntu wigeze amubuza gutwara umucanga we mu gihe ataraganira na UStone LTD bashaka ko abangikana nayo ku ngufu.

Umutangabuhamya wari waje ku ruhande rw’akarere ka Rubavu, ndetse uyu akaba ashinzwe n’umutungo kamere nawe yashimangiye ko ntawigeze yangira Mugabo J company LTD kwikorara umucanga yewe ngo nta nibaruwa yigeze yandika asaba gutwara uyu mucanga ngo akarere kamwangire.

Me. Kayiranga wunganira Mugabo J Company Ltd yongeye gufata ijambo agaragaza ko umukiriye we akomeje kurengana ndetse yibukije Perezida w’iburanisha ko hari izindi ngingo bakwiye kongera kureba zirenganura umuturage ndetse yanagaraje ko izi kompanyi ebyiri ntakibazo zifitanye ko bakwiye gushingira ku ngingo.

Mugabo J company LTD yakomeje kwibaza impamvu bakwiye kwandika urwandiko rusaba uburenganzira bwo gucukura kandi bafite ibyangombwa byuzuye bahawe n’inzego zibishinzwe ndetse yagaragaje izindi mpungenge z’uko UStoneLTD ishaka gukomeza gukoresha ibikorwa remezo bye birimo umuhanda ugana aho iyi company ikorerakuko badikanyije.

Perezida w’iburanisha yongeye gufata ijambo avuga ko adashaka ko basubira mu mizi y’urubabanza ahubwo ko Mugabo J company LTD ikwiye kubanza gushikama kuri iki kibazo kihutirwa baregeye, kigaragaza ko impungenge z’umucanga ushobora kwangirikira kubera imvura yatangiye kugwa ngo ibindi byazaburanwa nyuma iki cyavuyemo.

Nyuma gato yo kuburana mu kiganiro uhagarariye Mugabo J COMPANY LTD yagiranye n’itangazamakuru yagize ati: "Ubuyobozi bwantereye imbago bukurikije amabwiriza mashya yo kuwa 20/04/2022 kuko, n’ubwo nahawe uruhushya kuwa 05/04/2022 naje gutererwa imbago kuwa 03/06/2022 nyuma y’amezi 2 uruhushya rusohotse, igitangaje akarere ko kavugako uruhushya rwa U Stone rwatanzwe muri 2021 bityo ko rugomba gukomereza amabwiriza yakera aho rwimuriwe ukaba wa kwibaza uko ayo mabwiriza azakomeza gukorana n’ayo yasohotse nyuma kuko uruhushya Ustone yahawe kuwa 30/12/2022 rwatanzwe hashize ku mezi 8 amabwiriza agena intera ya m300 asohotse."

Yakomeje agira ati: "Haribazwa impamvu kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahagritse uruhushya rwa U Stone kuwa 27/03/2023 kuko rwari rutubahirije amabwiriza yavuzwe haruguru, hanyuma Mugabo J COMPANY igafungirwa izira uruhushya rwamaze guteshwa agaciro, Wakwibaza Kandi impamvu akarere gafungira Mugabo J ngo yanze gufatanya na U Stone Kandi no mu kwiregura akarere kagaragaje ko 100% umutungo ibikorwa remezo biriho ari uwa Mugabo J company LTD. "

Ahakoreraga Mugabo J Company harafunzwe

Ikindi uhagarariye Mugabo J company yagaragaje mu rukiko ni ukutubahiriza intera iteganwa n’itegeko ndetse byabaye intandaro y’ibihombo bya Mugabo J ndetse no gufungirwa, ngo obi Kandi byagize n’ingaruka ku mukozi wa RMB mukarere ka Rubavu kuko yirukanwe nubundi ngo bishingiye kuri iki kibazo.

Urubanza rwapfundikiwe nta gisubizo gitanzwe n’urukiko cyokoze ngo ruzasubukurwa tariki ya 18 Nzeri 2023 hafatwa umwanzuri kuri iki kibazo kihutirwa Mugabo J company LTD yaregeye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru