Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, buremeza ko damu yubatswe mu murenge wa Kanama muri kano karere izahangana n’amazi, cyane cyane aturuka ku mugezi wa Sebeye kuba yakongera gusenyera abaturage.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu tujya twibasirwa n’ibiza cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, bigatizwa umurindi n’umugezi wa Sebeya uturuka ku icukurwa ry’amabuye y’agaciro mu misozi igakikije. Ibi biza bigira ingaruka kuri bamwe butuye muri kano karere cyangwa se bahakorera ibikorwa bitandukanye.
Mushaka ibisubizo by’iki kibazo hubatswe damu yitezweho gutangira (soma ’gutangiira’) ndetse no kugabanyiriza umuvuduko amazi yiganjemo aya Sebeye kongera gusenyara abaturage .
Niyomurengezi Yosiya, nkumwe mu baturage batuye muri Rubavu, avuga ko abona ngo damu yubatswe ku mugezi wa sebeya ari igisubizo kuri bo.
Mu kiganiro na Mamaurwagasabo yagize ati: "Ikintu iyi damu itumariye nuko ifata amazi ikayagabanya umuvuduko, nkuko byabaga hariya hepfo muri Mahoko, Sebeya ikagenda igasenyera abaturage bamwe na bamwe bakahaburira ubuzima, ubungubu ntabwo bikiba kubera iyi damu ihari igatangira amazi".
Uyu avuga ko mbere yuko iyi damu yubakwa bagiraga ibibazo bitandukanye by’ibiza, nk’inkangu zasenyaga inzu zigatwara n’ubutaka n’ibiriho.
Niyowera Jean Bosco ayobora umudugu iyi damu yubatswemo, nawe abona iyi damu nk’igisubizo kirambye kuri kino kibazo cy’amazi yabatezaga ibibazo.
Ati: "Bakimara kubaka iyi damu ikiraro cyarabonetse, ubwo n’umwuzure waragabanutse, turi kubona hazaba igisubizo kirambye ku baturage batuye muri Mahoko".
Uyu yaboneyeho gusaba abo bireba kureba uburyo amatiyo atwara aya mazi yarindwa, kugira ngo ataziba.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, we abona iyi damu ifite ubushobozi bwo gukereza aya mazi.
Ati: "Nyuma rero y’ibiza byabaye mu mwaka wa shize, iyi damu yaje gutekerezwaho, kugira ngo ijye ikereza amazi igihe amazi abaye menshi cyane, akerererwe muri iyi damu, noneho hakomeze gusohoka amazi asanzwe y’umugezi wa Sebeya".
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ngo iyi damu ifite ubushobozi bwo gukereza amazi abarirwa muri metero kibe miliyoni ebyiri z’amazi, mu gihe ngo andi matiyo yayo yo yaba ari gusohora amazi asanzwe ya Sebeya.
Umugezi wa Sebeya wakunze gusenyera abaturage, unabafatiye runini, nkaho ufite ingomero z’amashanyarazi, ndetse ukanatanga amazi akoreshwa muri kano karere.




















