Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Rubavu: Umugore yishwe atewe icyuma, harakekwa ’Abuzukuru ba Shitani’

Wednesday 13 March 2024
    Yasomwe na


Kuri uyu wa Kabiri, mu mudugudu wa Gabiro, akagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu, mu karere ka Rubavu, umugore witwaga Niyokwiringirwa Sifa, yishwe n’abagizi ba nabi, bamuteye icyuma.

Abatanze amakuru bavuga ko yavukijwe ubuzima ubwo yaravuye guhaha ku nzu y’ubucuruzi yari imwegereye.

Uyu nyakwigendera yatezwe hafi yaho yari atuye maze bamutera icyuma mu gatuza, nyuma gato aza gushiramo umwuka.

Umwe mu baturage bageze aho byabereye, yabwiye Mamaurwagasabo ko nyakwigendera yatewe icyuma, hanyuma ajyanwa kwa muganga arinaho yaguye.

Ati: "Ubwo motari yamurikaga amatara yabonye aryamye [nyakwigendera] hanyuma abasore babiri bamukuramo igisu (icyuma) bariruka, hanyuma motari agerageje kubakurika binjira mu iveni (umuhanda) we ntiyashobora kubakurikira".

Undi nawe ati: "Ubwo yatabazaga, hari umumotari wahise aza aje gutabara amuritse aho nyakwigendera yarari asanga aryamye hasi, gusa ngo abo bagizi ba nabi bahise biruka".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Rubavu, Nahimana Martin yemeje aya makuru y’uru rupfu rwa nyakwigendera.

Ati: "Niyokwiringirwa Sifa, w’imyaka 34 yishwe n’abagizi banabi, bamutangiriye mu ma saa mbiri, bamutera icyuma, agezwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Byahi, bamwohereza ku bitaro bya Gisenyi, ari naho yageze akitaba Imana".

Nyakwigendera Niyokwiringirwa Sifa akaba yasize umwana w’uruhinja, ubwo twategura iyi nkuru iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi ryari rigikomeje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru