Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Rudakubana Paul, umwe mu basaza bavukana bazwiho kuba ari bagufi kandi bakuze yitabye Imana mu rugo aho batuye.
Uyu musaza w’imyaka 56 wari utuye mu murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, umudugudu wa Bukane, yamenyekanye n’abavandimwe be ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Shene za YouTube mu biganiro bisa n’urwenya byasusurukije benshi bakunda ibidasanzwe.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, ahagana saa 11h00’ ubwo mushiki we Mukasine Theresse yari arimo gukora isuku hanze.
Mamaurwagasabo yahageze mbere, yabwiwe na Mukasine ko yinjiye mu cyumba aho atuye asanga Rudakubana yahyizemo umwuka.
Yagize ati: "Nabyutse nkora isuku mu rugo, njyana umwana ku ishuri, ubwo nasize Paul aryamye mu cyumba ngrutse nkomeza gukora uturimo hanze. Sinzi ukuntu ninjiye mu cyumba araramo we na Andrea nsanga aryamye hasi bisa nibyarangiye; ubwo nahise mpamagara abaturanyi basanga yashyizemo umwuka."
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uyu Rudakubana yari asanzwe afite ikibazo cyo kubura amazi n’amaraso mu mubiri, akaba akeka ko ari cyo kibazo yagize nubundi, cyane ko nubundi byigeza kumubaho bamujyana kwa muganga, bamubuza kongera kuzanywa inzoga.
Bamwe mu baturage barakeka ko uyu musaza yaba yazize kunywa inzoga nyinshi zikomeye bakundaga kunywa buri munsi.
Umwe mu baturanyi yagize ati: "Bakundaga kunywa inzoga zitwa ibyuma, zishobora kuba ari zo zamuhitanye. Ikindi bakunda kunywa batagize icyo barya kandi ingufu ari ntazo, birashoboka ko ari zo zimwambuye ubuzima."
Umuyobozi w’Akagari ka cyabagarura, Ally Niyoyita yahamarije ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw ko aya makuru ariyo ndetse avuga ko bategereje ibisubizo bizatangwa na Muganga kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Yagize ati: "Nibyo koko, twamenyeshejwe urupfu rwa Paul ahagana saa 11h00’ zamanywa duhamagawe na mushiki wabo ubana nabo umunsi ku munsi, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana icyo yazize, dutegereje inzego zibishinzwe."
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwari rutegerejwe mu rugo kwa nyakwigendera, kugira ngo ruze rufate umurambo bajye kuwusuzuma harebwe icyamwishe.
Asize bagenzi be babiri aribo, Andrea w’imyaka 102, ndetse na Peter w’imyaka 48 y’amavuko.





















