Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango habereye igikorwa cyo gushyingura imibiri 10 yabonetse mu bice bitandukanye bya kariya karere.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19, Ukuboza, 2020, mu murenge wa Kinazi ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye iruhande rw’ibiro by’umurenge mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Burima, mu Karere ka Ruhango.
Abitabiriye kiriya gikorwa babikoze bakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hateranira abagera kuri 50 baturutse mu bice butandukanye by’uwo murenge.
Ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse hirya no hino byatangiye nyuma gato y’uko ibikorwa bimwe na bimwe bisubukuwe nyuma ya Guma mu Rugo.
Imibiri yashyinguwe mu buryo bwahuje abantu benshi bwa mbere yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.
Imibiri yashyinguwe ni yari yabonetse mu Karere ka Nyarugenge ahitwa Kivugiza.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, uvuga ko kimwe mu bintu bikibangamira ubumwe n’ubwiyunge ari uko hari abantu bazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko bataherekana kugira ngo ishyingurwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko muri ibi bihe biri kugaragara ko abaturage ba Ruhango bari gushishikarira gutanga amakuru ku hajugunywe imibiri y’Abatutsi muri Jenoside, na cyane ko iyabonetse i Gitwe n’ahandi amakuru yatanzwe n’abaturage.
Habarurema Valens , umuyobozi w’akarere yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Ku ruhande rw’abafite ababo bashyinguye uyu munsi muri urwo rwibutso, bavuze ko biruhura umutima kumenya ababo aho bashyinguye, nta guhorana ikiniga ko umuntu atazi uwe aho yajugunywe.

















