Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rulindo: Inyubako y’ishuri ry’ubumenyingiro riri kubakwa rizajya ribasha kwakira abasaga 540

Monday 22 July 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, akarere kari kuhubaka ishuri ry’ imyuga n’ ubumenyi ngiro rizafasha abanyeshuri bifuza kwiga amasomo y’ ubumenyi ngiro dore ko aya masomo Leta ivuga ko abayize babona akazi mu buryo bworoshye ugereranyije n’ abize andi masomo.

Iri shuri rya etage rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 540 bo mu kiciro cya kabiri cy’ amashuri yisumbuye ‘advanced level’.

Iri shuri rya etage ryatangiye kubakwa muri 2017, biteganijwe ko rizuzura ritwaye 1,450,000,000 Frw, amaze gukoreshwa kugeza ubu ni 716,600,000 nk’ uko Umuyobozi w’ akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere Mulindwa Prosper yabitangarije ikinyamakuru ukwezi dukesha iyi nkuru.

Visi Meya Mulindwa avuga ko agera kuri 733 400 000 asigaye ku ngengo y’ imari azakoreshwa mu kubaka amacumbi y’ abanyeshuri ‘dortoire’ , inzu abanyeshuri bariramo ‘refectoire’ no kugura ibikoresho byose bikenewe.

Nta gihindutse imirimo yo kubaka iri shuri izarangira muri Kamena 2020, kuryigiramo bitangire muri Mutarama 2021. Icyakora amasomo y’ igihe gito (short courses) ashobora gutangira mbere.

Muri rusange muri uyu mwaka usojwe w’ imihigo y’ uturere akarere ka Rulindo kubatse ibyumba by’ amashuri byatwaye agera 295,092,411 Frw

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru