Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi-Bugarama: Imiryango yahoraga mu makimbirane yahawe inkwavu nyuma yo kugaragaza ko batangiye inzira yo guhinduka.

Friday 5 July 2024
    Yasomwe na


Niyomugabo Jean Bosco na Mukabihoyiki Odetta bavuga ko kuva imyaka irenga 19 banana nk’umugore n’umugabo biberagaho mu makimbirane kugeza ubwo uyu mwaka babonye agahenge.

Ikinyamakuru mamaurwagasabo cyasuye umuryango wa Niyomugabo Jean Bosco,uherereye mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana n’umugore we, bavuga ko bafite abana 5, imfura yabo ifite imyaka 18 y’amavuko ariko ngo kuva babana uyu mwaka nibwo basa nababonye agahenge dore ko bahoraga barwana.

Niyomugabo Jean Bosco yavuze ukuntu ari we ntandaro y’ayo makimbirane.

Yagize ati: ”Njye niberaga mu kabari gusa, sinarimfite inshingano zo kwita ku muryango kuko numvaga akazi kanjye ari ukwinywera inzoga gusa ngataha meze nk’intare, nagera mu rugo amahoro akabura kugeza ubwo umugore wanjye yagiye yahukana mu bihe bitandukanye .”

Uyu mugabo asanzwe akora akazi ko kubaka inzu, nk’umufundi, muri uyu murenge wa Buragara. Avuga ko amafaranga yakoreraga yose yicaraga akayatsinda mu kabari yataha agakubita umugore bukarinda bucya.

Ati: "Ninjye muntu wa mbere wari uzwiho kunywa mitsingi nyinshi hano hose, naricaraga ngahamaza inzoga nkagurira abantu, nti ’nawe baguhe’, nkanywera ibihumbi 10 byose nkabimara kandi nataha ngashyika nirakaje, nakomanga yatinda kuza kunkingurira ngahita nshikanuzaho urugi ubwo tukaba turarwaye ijoro ryose.’’

Mukabihoyiki Odetta washakanye na Niyomugabo avuga ko nawe yaje kurambirwa ayoboka inzira y’akabari, nuko bose bagahura basinze.

Yagize ati: ”Nanjye rero naje kujya njya mu kabari, twahura nkamusuzugura nka mukuba na zero ku buryo abantu mu mudugudu hafi akagari kose bari banzi nk’umugore w’igishegabo ndetse n’umugabo nawe bari bamuzi nk’umunyamahane.”

Uyu mugore akomeza avuga ko kuri ubu hari impinduka zikomeye cyane mu muryango wabo aho basigaye banatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mbere bitarabagaho.

Yagize ati: "Ubu asigaye ajya mukazi, ni umufundi akorera amafaranga ibihumbi bine agacyura bitatu andi igihumbi nawe akakinywera, tubasha kwishyura mutuweli kandi mbere ntibyabagaho. Urebye urugo rufite umutakano n’abaturanyi bose batungurwa n’uburyo nta nduru bacyumva.”

Icyakora uyu muryango kimwe n’indi itandatu muri buri kagari ko muri uyu murenge wa Bugarama yaje guhabwa amahugurwa n’umuryango utari uwa leta witwa USADEC uterwa Inkunga na Never Again Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

Bigishijwe uko bakwivana mu makimbirane kandi ngo hari umusaruro biri gutanga nkuko Mahoro Rubibi Alexis uyobora uyu muryango yabigarutseho.

Ati: "Twabanje gukora ubushakashatsi bugaragaza ko muri uyu murenge harangwamo amakimbirane yo mu miryango, dufata ingamba zo guhugura imwe mu miryango ibanye nabi dufatanije n’ubuyobozi bwa Leta.”

Yakomeje avuga ko bishimishije kumva imiryango yabanaga mu makimbirane kuri ubu yaragaragaje impinduka zikomeye mu mibanire yabo.

Ati: "Nyuma y’ibiganiro bitandukanye twagiraniye n’imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane, hari intambwe byatanze, nka USADEC ubukangurambaga burakomeje mu bice bitandukanye mu gihugu dore ko dukorera mu turere dutandukanye n’aka ka Rusizi karimo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul yagaragaje ko mu mwaka ushize baribafite ingo 95 zabanaga mu makimbirane gusa bashyiramo imbaraga ku buryo hasigaye ebyir zikiyarimo nazo bizera ko zizayavamo bafatanije n’Abafatanyabikorwa barimo na USADEC.

Yagize ati: "Bugarama ni Umurenge utuwe n’abantu baturutse ahantu hatandukanye baba baje kuhashakira imibereho bigatuma bazana abagore barenze umwe. Ubushoreke bukiyongera ku buryo usanga umuryango uhora mu makimbirane ya buri munsi. Ni urugendo tugikomeje dore ko kwigisha ari uguhozaho.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru