Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi -Bugarama ubwinshi bw’abana bahavuka ntibujyanye n’ibyumba by’amashuri bihari

Wednesday 7 August 2024
    Yasomwe na

Mu murenge wa Bugarama, umwe muri 18 igize akarere ka Rusizi haracyari ikigo cy’ishuri ugeramo ugasanga icyumba kimwe cyigamo abana bagera muri 80 cyangwa 90.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa kabiria tariki ya 6 Kanama 2024 ubwo muri uyu murenge hatahwaga ibyumba 10 by’amashuri bihuzuye bitanzweho arenga miliyoni 280 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umwe mu bayobora ikigo cy’amachuri cya Bugarama-cite, Mbarushimana Hamimu, yavuze ko aha muri uyu murenge hari abana benshi bakeneye kwiga ariko bakagorwa n’ubushobozi bw’ibyumba byamashuri bike.

Mbarushimana yagize ati: ”Mbere hari aho wasangaga abana 80 ndetse na 90 mu cyumba kimwe, bicara ari batanu ku ntebe imwe, kubera kwanga kubasubiza mu ngo kandi gahunda ya Leta ari uko abana bose biga. Ariko n’ubundi hakagira ababura ishuri kuko n’ibindi bigo by’uyu murenge byabaga byuzuye, bamwe bagataha bakazagaruka umwaka utaha.’’

Nubwo ibi byumba 10 byuzuye kuri iki kigo Bugarama-cite, nubundi ntibikemuye ikibazo nyirizina.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kugira ngo n’ubundi ikibazo kitagaruka, igihe hazaba hategerejwe igisubizo, bakeneye nibura ibindi byumba 16 ngo ikibazo gikemuke burundu ntihagire umwana numwe aha mu Bugarama uvutswa uburenganzira bwo kwiga.

Mbarushimana akomeza ati: "Baracyari benshi cyane ariko nibura hari ikigabanyutseho. Twagize amahirwe bariya bafatanyabikorwa ba Hands Around the World batwemerera ibindi byumba 5 bazubaka muri Mutarama umwaka utaha, na byo bikazagerekwa bikazafasha.”

Ikbazo cy’ubwinshi bw’abana bavuka aha Bugarama gisanzwe kizwi nk’umwihariko, ubuyobozi bwa leta buvuga ko hari gushakwa igisubizo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kugira ngo babone aho bazajya bigira bisanzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yabigarutseho agira ati: ’’Nubwo hakoreshwa imbaraga nyinshi ngo kino gice cya Bugarama kibone ibyumba bishya by’amashuri buri mwaka, ubucucike bugihari ariko imbaraga zikomatanyije zigikenewe ngo bahangane nabwo tuzakomeza gufatanya n’aba bafatanyabikorwa n’abandi kugira ngo hubakwe ibyumba by’amashuri bizafasha ko abana bigira ahantu hisanzuye’’.

Muri uyu murenge muto mu mirenge igize Rusizi, ugizwe n’utugari dutatu twonyine urimo ibyumba by’amashuri bigera kuri 8.

Akarere ka Rusizi niko kaza ku isonga mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda mu kubyara abana benshi mu mwaka nk’uko imibare yavuye mu ibarura rusange yo mu 2022 ibigaragaza. Kaza ku isonga gafite 4.5%, gakurikirwa n’akarere ka Gisagara ifite 4,4 %, Nyaruguru na Nyagatare zifite 4.2% mu gihe Nyanza iza ku mwanya wa gatanu ifite 4%.

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru