Mu 2015 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye imodoka aba basaza n’abakecuru bibumbiye muri koperative ikora ubuhinzi n’ubworozi, nyuma y’aho bamugejejeho ikibazo cy’uko bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko, bayihabwa kuwa 17 Werurwe 2016.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Hino bavuga ko yabafashije kongera umusaruro wa koperative kuko uretse kugeza umusaruro wabo ku masoko, yagiye ibona n’ibiraka byo gutwara amakara n’imbaho ibijyana i Kigali, ndetse ikanakodeshwa n’inganda z’umuceri zo mu kibaya cya Bugarama.
Umunyamuryango w’iyi koperative witwa Kayuku Augustin, utuye mu Mudugudu wa Kamabuye, mu kagari ka Kizura, yavuze ko imodoka Perezida Kagame yabahaye yabakuye mu bwigunge.
Yagize ati“Imodoka Perezida yaduhaye yadufashije kugura ingurube 200 zo koroza abanyamuryango nanjye ndimo, n’ihene 12.”
Perezida wa Koperative Umucyo, Habyarimana Joseph, mu kiganiro na IGIHE yashimiye Perezida Kagame wabahaye iyi modoka avuga ko baburaga uko bageza umusaruro wabo ku isoko.
Yagize ati “Mumutubwirire (Perezida wa Repulika), ko abasaza n’abakecuru bo mu Murenge wa Gikundamvura tumushimira cyane. Ntacyo twari kwigezaho iyo tutagira inkunga yatugeneye, ikigeretse kuri ibyo, yanaduhaye imodoka idufasha kugeza umusaruro ku isoko.”
Yanavuze ko iyi modoka yatumye bagura hegitari eshatu z’umurima.
Yagize ati “Ubu hateyemo ibiti 1000 by’amacunga. Ibyo tumaze kugeraho nka koperative ni ibintu bidasaza. Perezida Kagame turabimushimira arakaramba aragahoraho. Abasaza twari twaramaze kwiheba atugarurira icyizere”.
Habyarimana avuga ko bari gusaba akarere ka Rusizi ko kabaha uburenganzira iyo modoka ikagurishwa, bakanafata inguzanyo mu kigo cy’imari bakaguramo imodoka ya FUSO kuko ari yo babona yashobora guhangana n’ikibazo cy’imihanda yo mu Murenge wa Gikundamvura idatunganyije.
Habimana Alfred umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rusizi, avuga ko igenzurwa ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative ryagaragaje ko habayeho imicungire mibi y’imidoka ariko har’ibyo basabye ubuyobozi bw’iyi koperative kugirango bicare baganire maze bashake igisubizo gikwiye.
Koperative Umucyo igizwe n’abanyamuryango 341 bo mu Murenge wa Gikundamvura bafata inkunga y’ingoboka y’abageze mu zabukuru.
Ndoli Sitio

























