Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Igipangu cyarimo inzu 4 cyahiye kirakongoka mu mujyi wa Kamembe, nyiracyo ntiyagira icyo aramura mu byari mu nzu, ku bw’amahirwe ntawahiriyemo.
Iyi nkongi yatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi, aho urugo rw’uwitwa Muzehe Anicet ruherereye mu mudugudu wa Burunga akagari ka Gihundwe, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, mu mugi rwafashwe n’inkongi yarusize rubaye umusaka.
Ubwo twageraga muri uru rugo twaganirye na Mizehe Anicet atubwira ko we yarwanye no gutabara abana bari bakiryamye.
Ati: "Saa kumi n’ebyiiri za mugitondo tukiryamye nagiye kumva numva abo mu nzu yo hanze bari kuvuza induru ngo nimudutabare, ndabyuka ndebye mbona umuriro ni mwinshi cyane nsubira mu nzu nsohora abana ndabahungisha, maze abantu benshi baba barahuruye batangira kuzimya, inzu zose zahiriye rimwe ibisenge byangiritse cyane"
Uyu musaza avuga ko imodoka izimya umuriro ariyo yabatabaye, gusa ngo nta bwishingizi inzu ze zari zifite.
Ati: "Kizimyamoto yahise iza itangira kuzimya ariko nta kintu nakimwe nabashije kurokora mu nzu, binteye igihombo gikomeye kuko nta bwishingizi izi nzu zanjye zari zifite".
Iyi nkongi yatewe na Gaz yaturitse ikongeza inzu imwe bituma n’izindi zifatwa nkuko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre.
Yagize ati:; "Icyateye inkongi cyamenyekanye ni gaze yaturitse ubwo bari bagiye guteka ibya mugitondo, habanje gufatwa inzu imwe ikongeza n’izindi zose igipangu cyose kirashya".
Gitifu Iyakaremye akomeza agira inama abaturage kujya bibuka gushinganisha imitungo yabo ndetse bakibuka no kwihugura ku mikoreshereze ya Gaz.
A: "Ibyago bitera bidateguje, twashishikariza abantu kujya bibuka gushinganisha imitungo yabo, ikindi kandi tukanabasaba kujya bihugura ku mikoreshereze ya Gaze, mbere yo kuyifungura bakagenzura niba ntaho gazw isohokera".
Ibyangirikiye muri izi nzu birakabaka agaciro ka miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko nyirazo yabigarutseho.





















