Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Rusizi ku kirwa cya Nkombo, uracyahasanga abana bataye ishuri barimo gukoreshwa imirimo mibi ivunanye irimo no kwikorezwa amagaziye y’inzoga bagiye kurangura mu gihe ababyeyi babo bavuga ko ntakundi babigenza.
Ubwo ikinyamakuru mamaurwagasabo cyageraga mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi , umurenge wa Nkombo cyatunguwe no kubona abana bato b’ababakibwa bari mu kigero cy’imyaka 10-12 y’amavuko bagakwiye kuba bari ku ishuri bikoreye amakaziye y’inzoga bayajyanye ku cyambu aho apakirwa ubwato agiye kurangura ndetse yagarurwa bagasubira kuyazana bayageza ku tubari yuzuye inzoga, aho bayakuye.
Bamwe mu bana baganiriye na mamaurwagasabo.rw bavuze ko baba barabuze ibikoresho by’ishuri bagahitamo kujya gushaka amafaranga yo kwigurira bimwe muri ibyo bikoresho.
Uwamahoro Diane yagize ati "Nikoreye aya makaziye y’inzoga kugira ngo baze kumpa amafaranga yo kugura amakayi n’inkweto".
Nubwo twakomeje gushaka impamvu nyamukuru ituma aba bana bahohoterwa bene aka kageni, bamwe ntibifuje kuganiriza umunyamakuru, bahisemo kwiruka .
N’iki ababyeyi bavuga Kuri iki kibazo cy’imirimo mibi ivunanye ikoreshwa abana bakiri bato?
Nyirangwizabanzi Alphonsina ni umwe mu babyeyi utuye muri uyu murenge w’ikirwa cya Nkombo, mu kagari ka Nyawenya, umudugudu Rwoga yavuze ko abana baba bashaka amafaranga kugira ngo babone akenda n’agasabune.
Nyirangwizabanzi yagize ati "Abana bajya bashakisha amafaranga, tugire dute se ko baba bashakisha ayabo mafaranga! Ubwo se ababyeyi ko nabo ubwabo baba binaniwe urabona babona ibyo baha abana, reka bajye bishakira akenda n’agasabune."
Ntakirutimana Mariya n’undi mubyeyi twasanze muri uyu murenge uvuga ko kuba ubushobozi buba ari buke mu ngo ari byo bituma abana bajya kwishakira amafaranga.
Ntakirutimana yagize ati "Hari igihe bacika ababyeyi babo batabizi bakajya kwishakira amafaranga babitewe ahanini no kubona iwabo ntacyo kurya gihari umwana agahitamo kujya kwishakira ibiceri byo kugura irindazi cyangwa akenda."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere Kibiliga Anicet avuga ko ubwo aherutseyo atigeze abona iki kibazo cy’abana bakoreshwa imirimo mibi avuga ko agiye gushaka icyakorwa kugira ngo uburengenzira bw’umwana bwubahirizwe aho byaba byarabaye.
Yagize ati "Ubundi imirimo ikoreshwa umwana itajyanye n’ubushobozi bwe ntabwo mu byukuri yemewe; ibi niba koko biriho tugomba kubikurikirana kugira ngo bibashe guhabwa umurongo. Ni cyiza ko mwebwe mwabibonye kandi tubijeje ko tuzabikurikirana."
Aba bana twasanze muri iyo mirimo biganjemo abakobwa, iyo bikoreye aya makaziye bahabwa amafaranga y’u Rwanda ibiceri (200rwf) ku ikaziye imwe ahetse ku mugongo.
Si aba gusa abandi ubasanga ku kiyaga ni abana b’abahungu bafite hagati y’imyaka 8-12, bamwe usanga barataye ishuri, kubwo kubura ibikoresho by’ishuri nkuko bamwe babidutangarije.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko n’amabwiriza atandukanye mu rwego rwo kurushaho gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.
Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda;
Iteka rya Minisitiri n° 06/2010 ryo kuwa 13/07/2010 rishyiraho urutonde n’imiterere y’imirimo mibi ibujijwe ku bana, ibigo bibujijwe kubakoresha n’ingamba zo kuyikumira ,
Amabwiriza ya Minisitiri No 01/2017 yo kuwa 17/11/20I7 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.
Umurenge wa Nkombo ni umurenge w’ikirwa, ukaba n’umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi mu Ntara y’iburengerazuba, bakaba ubukungu bwabo bushingiye ku burobyi n’ubuhinzi.



















