BY Scovia Mutesi
Koperative y’abagore yitwa ABAHUJUMURIMO igizwe n’abagore basaga ijana bo ku kirwa cya Nkombo basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho bajyanaga Avoka(imbuto) mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri ubu baravuga ko ubu bucuruzi bwakomwe mu nkokora n’ifungwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu byombi ku buryo bamaze guhomba asaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Umwe yagize ati”twaciye avoka zari zuzuye amato atanu tuyashoye muri congo batubwira ko tutemerewe kujya muri icyo gihugu ndetse n’ibiti twari twaguze byaje guhungukira hasi ibi byatumye tugira igihombo”
Maritha we yagize ati”aha niho twakuraga amafaranga adufasha gutunga imiryango yacu,urabizi ko aha ku nkombo abagabo bacu bAdakunda gukora,nitwe twahahiraga ingo none kubaera iki cyorezo ubucuruzi bwacu twajyanaga muri congo bwarahagaze,haniyongeraho ko amafaranga twakoreshaga nayo twasabye mu matsinda bayatugurije tugomba kuyishyura dushyizeho inyungu none ko duhombye tuzongera kubura umutwe gute?”
Aba bagore bungamo ko ikibabangamiye cyane ari umusoro bari kwakwa hakaniyongeraho amande y’igihe bamaze batari gucuruza dore ko kuva muri Werurwe 2020, aba bacuruzi batarasubira muri Kongo bityo bakaba bifuza ko bakurirwaho iyo misoro no gufashwa mu bucuruzi bakoraga nk’abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi wiyi koperative ati”nagiye kuri Rwanda revenue bambwira ko baduciye amande kuko twakererewe kwishyura umusoro wa kuno kwezi kandi ntabwo twari turi gukora kubera corona none ubu tuzakurahe ayo mafaranga bari kuduca,ikindi iyi koperative twari twayishinze ngo ifashe abagore ba nkombo kudacungira ku burobyi bwonyine ahubwo yadufashaga kwaguka mu bitekerezo tugacuruza twari tumaze kwiteza imbere nta munyamuryango wajyaga muri congo ngo atahe abana baburare none ko bari kuduca umusoro kandi tutarakoze ubwo tuzayakurahe ayo mafaranga bari kutwaka”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ,Kayumba Ephrem arabagira inama yo kuzana ubucuruzi bwabo mu mujyi wa Kamembe naho icyo kuba bafashwa kuzahura ubucuruzi bwabo , uyu muyobozi ntacyo yabijeje.yagize ati”ubwo bucuruzi bwabo bashatse bajya babuzana naha mu mujyi wa Kamembe abenshi bakenera avoka,gusa banabishatse bajya bambutsa izo avoka zikajya i Bukavu abaguzi babo bakaboherereza amafaranga”ku kirebana no kubafasha kongera kwizahura cyo yavuze ko bibasaba kuzakurikiza amabwiriza yashyizweho kugira ngo umuntu wahombejwe n’icyo cyorezo kandi yarakoraga ubucuruzi azabashe guhabwa inkunga .
Ati”naho ikijyanye nokuba bafashwa kongera kubona igishoro birabasaba kuzakurikiza amabwiriza agenga kubona inkunga yashyizweho na minisiteri y’ubucuruzi babona bujuje ibisabwa bagafashwa nk’abandi bose”
Iyi Koperative kimwe n’andi matsinda y’abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahuye n’igihombo kinini ahanini bitewe nuko abenshi ariho bakuraga ibitunga imiryango hakaniyongeraho ko hari abo bafunze imipaka hari abanyecongo babafitiye amafaranga ariko batabashije kubishyura uko imipaka yarifunze.

















