Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Rusizi-Nkombo: Impuruza ku bana bashyingirwa ku imyaka 15

Tuesday 21 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abangavu bo mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Nkombo barasabirwa ubutabera ku ihohoterwa bakorerwa aho bahatirwa gushyingirwa bakiri bato, guhera ku myaka 15 y’amavuko, ababyeyi babo bakitwaza ubukene nk’indaro y’iki kibazo.

Abakobwa basigaye bashyingirwa bafite imyaka 15 bitwaje ubukene nkuko bamwe mu babyeyi babihamirijwe mamaurwagasabo.rw ubwo yagera muri uyu murenge w’ikirwa cya Nkombo.

Bamwe mu bakobwa baganiiye na Mamaurwagasabo bavuga ko igituma bashaka abagabo bakiri bato ari uko umukobwa ugize imyaka 15 atarashaka umugabo batangira kumubwira ko angana na nyina.

Umukobwa w’imyaka 17 tumuhaye izina rya Keza, avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Yagize ati "Iyo twicaye mu rugo tukagira imyaka 25 bahita bakubwira ngo urangana na nyoko; nonese urumva wabyihanganira, nawe umbwire?"

Mugenzi we afite indi myumvire kuri iki kibazo, agira ati "Ubundi ntabwo ari imyaka ishaka, ntabwo ari imyaka itunga urugo, ni ubwenge. ushobora kuba ufite imyaka 30 ukajya gushinga urugo njyewe mfite imyaka 20, umugabo wanjye afite imyaka 22 cyangwa 21 tukarushinga mwebwe ejo bundi mukazajya mugenda mwiruka mu mihanda kandi mukuze."

Nyiramana Anonciata, ni umubyeyi ufite abana, yavuze ko kuba abana babo bashyingirwa ari bato ahanini biterwa n’ubukene, babona mu rugo nta kintu babona gifatika bagahitamo kujya kwishakira abagabo.

Yagize ati "Akenshi turareba tukavuga tuti aho kugira ngo umwana bazamuhohotere, byaba ari igisebo, ahubwo duhitamo kubashyingira bakabana neza mu mahoro."

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko icyo baba bifuza ari umutekano mu rugo ibindi byo ngo ntacyo bitwaye cyane ko nawe ari nkako byagenze.

Agira ati "Kuko hari igihe wumva ngo umwana wo kwa Filani aratwite kandi afite imyaka 15 ari mu ishuri, ahubwo turabareka bakibanira bizwi, nanjye nabyaye mfite imyaka 16.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo

Umuyobozi w’akarere Ka Rusizi, Kibiliga Anicet, yavuze ko byaba ari ikibazo gikomeye, yongeraho ko byanga bikunda bagiye kubikurikirana ku buryo bizafatirwa ingamba zikomeye.

Yagize ati "Umwana ushyingirwa akiri muto bitera ikibazo, ngira ngo nta mu Gitifu ushobora gushyingira umwana ukiri muto, iyo agiye muri ubwo buryo ntabwo biba byabaye ko ashingiwe, gusa tugiye kubikurikirana bizashakirwa umuti "

Kuri iki kibazo, Umushinjacyaha Muhongerwa Agnes, ni umuyobozi w’ishami rikurikirana amadosiye y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge mu Bushinjacyaha Bukuru avuga ko ubwo buryo abakobwa bashaka abagabo batarageza ku myaka amategeko yemerera gushaka, 21, bitwa icyaha.

Agira ati "Iki cyaha kitwa kubana nk’umugore n’umugabo, kiza ari nk’impamvu nkomezacyaha. ubundi ikiba cyabaye ni ugusambanya umwana, noneho ugakurikizaho kumugira umugore, kubana nawe nk’umugore n’umugabo. igihano giteganyijwe ni burundu."

Akomeza avuga ko icyo cyaha gikorwa cyane, atari ku Nkombo gusa ahubwo no mu bindi bice by’igihugu. kandi abagikora bagomba gukurikiranwa kuko mu gihe adakurikiranywe byatuma n’abandi bagikora kikaba uruhererekane.

Ati "Ubwo ikintu gikeneye gukorerwa aho hantu, kuko ni igice gisa n’ikiri kure ariko gikwiye kugerwaho, abantu bakajyayo kakigisha abantu kuko ndatekereza ko ikibazo bafite bashobora kuba batazi ko ari n’icyaha, wenda kubera n’umuco waho, ni ko bamye, urumva uwo mwana w’imyaka 15, 17 ugiye gushaka, ntabwo aziga kuko na nyirakuru ntabwo yize, na nyina ntiyize, nawe arumva ko niko agomba kubaho muri ubwo buzima."

Iyo ugeze muri uyu murenge wa Nkombo usanga hari abana benshi babyariye iwabo ndetse bamwe batangiye guharikwa n’abagabo nabo.

Bamwe ntibatinya kuvuga ko hari igihe basambanywa bafite imyaka mike bagera mu buyobozi bikazibagirana kandi mu byukuri bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakaba basaba ubutabera mu maguru mashya.

Itegeko mu Rwanda rigenga umuryango rivuga ko umuntu yemerewe gushyingirwa aifte guhera ku myaka 21 cyeretse mu gihe bibaye ngombwa akaba ayshyingirwa mbere gato y’iyo myaka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru