Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Rusizi: Yahishuye icyatumye umuvandimwe we akira Covid-19 byihuse

Friday 17 December 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Nirere Epiphanie utuye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama , akagari ka Pera, umudugudu wa Mwaro avuga ko yarwaje icyorezo cya Covid-19 hanyuma yisunga inama za muganga, akurikiza amabwiriza yahawe bituma akira vuba.

Mu buhamya twahawe na Nirere, kuri uyu w Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021, avuga ko yemeye neza ko Covid19 ibaho ayirwaje murumuna, ngo mbere tiyarazi ko yumvaga ko ari ugukabya nta Corona ibaho.

Yagize ati "Narwaje murumuna wanjye icyorezo cya Coronavirusi, ubwo hakorwaga ubukangurambaga buvuga ko buri wese agomba kwipimisha bayimusanzemo; mu gihe njye mbere numvaga ko ntayo ibaho, cyokoze nabyemeye bamupimye, bayimusanzemo ntangira kubyemera"

Nirere akomeza avuga ko iyo hataba gukurikiza inama z’abaganga murumuna we yashoboraga kuhasiga ubuzima.

Yagize ati "Nkubwije ukuri iyo hataba gukurikiza inama za Muganga yari kuducika, kuko yari yarembye cyane, akorora, afite umuriro mwinshi yacitse intege, nanjye ubwanjye numvaga mpangayitse."

Ni mpamvu ki yatumye murumuna we
akira Covid-19?

Nirere Epiphanie avuga ko abaganga bamutegetse kujya amushakira imbuto zo kurya, akajya akora sports, nkajya mutekera icyayi; kuva ubwo ashyirwa mu kato mu rugo mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri ndetse bari baratubwiye ko tugomba kujya tumuhereza ibyo kurya. Gusa twumvaga natwe dufite ubwoba ko abana be nabo banduye."

Uyu muturage avuga kandi ko bakomeje kugira impungenge ko iki cyorezo gishobora kuzamuhitana.

Agira ati "Twakomeje kugira impungenge gusa bagarutse ku mupima nyuma y’ubyumweru bibiri basanga virusi akiyifite mu maraso, bagarutse nyuma y’iminsi ine basanze nta Covid-19 agifite, nibwo twatangiye kumva turujutse."

Nirere yongeraho ko n’abaturanyi babo bari bafite imyumvire nk’iye mbere bajyaga bamubaza uburyo umurwayi wa Covid-19 aba ameze, bashaka kumva koko niba ari impamo, COVID-19 iriho."

Nirere agira inama abantu badakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ko bashobora kuzahura n’akaga gakomeye.

Agira ati "Kwirinda biruta kwivuza; bagenzi banjye sinabifuriza kurwara cyangwa kwandura Covid-19."

Kugeza tariki ya 17 Ukuboza 2021 icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda kimaze guhitana abagera ku 1344 kuva muri Werurwe 2020.

Leta y’u Rwanda ikomeje ingamba zo guhashya no gukumira icyorezo cya Covid-19 , ishishikariza abantu kwikingiza byuzuye kuko bigabanya ibyago byo kuremba, nanone kandi abantu bakisuzumisha kenshi gashoboka mu rwego rwo gukomeza kumenya uko bahagaze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru