Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi: Yakubise Se ishoka amwitiranyije n’idayimoni

Monday 16 September 2024
    Yasomwe na

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko yatawe muri yombi na RIB nyuma yo gukubita Se umubyara ishoka mu mutwe avuga ko yamwitiranyije n’idayimoni.

Uyu musore wo mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Rwenje, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi , avuga ko se Mburanyi Augustin w’imyaka 65 ari we umuteza abadayimoni.

Ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB) ya Nkombo mu Karere ka Rusizi mu gihe agikurikiranwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwenje Nsengiyumva Alfred, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo uyu musore yafatwaga amaze kwasa Se ishoka mu mutwe, yamwibwiriye ko yayimukubise atazi ko ari we ayikubise.

Yavuze ko yabonaga ikidayimoni kimusatira kimureba nabi, kuko yari yicaye iruhande rwa Se n’ishoka iri iruhande rwabo, arayifata ngo acyase ayasa se mu mutwe igice cy’inyuma yibwira ko ari cyo yashije.

Gitifu Nsengiyumva Alfred ati: “Avuga ko se amuroga, bakamugaburira ibiryo yatongereye yanabanje guterekereraho, yabirya bikamumerera nabi bikamutera imico mibi atiyumvagamo.”

Yarakomeje ati: “Mu byo twivuganiye jye na we amaze kwasa se iyo shoka, se arimo avirirana hashakishwa uburyo yajyanwa kwa muganga, yanyibwiriye ko ajya kuyimwasa yari amwicaye iruhande mugitondo, umosore abona ikintu cy’ikidayimoni kimusatira, kimukoba, gishaka kumusingira ngo kimunige, aragitanga aterura ya shoka aracyasa nk’uwasa urukwi atazi ko ari Se umubyara ayashije mu mutwe.”

Yamubwiye ko yamenye ko ari se, agaruye ubwenge abona se avirirana cyane amaraso mu mutwe, abona abantu buzuye aho induru zivuga.

Uyu musore ari mu bana 7 b’uyu musaza banabana mu rugo. Ntiyigeze ajya mu ishuri kuko yanze kurikandagiramo, uyu muyobozi akavuga ko umurebeye inyuma utamuzi ubona nta kibazo afite.

Mwamarana igihe ukagenda ubona ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, akanagira igihe yikubita hasi bikavugwa ngo arwaye igicuri.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango, abuga ko ibyo uwo mwana avuga nta shingiro babibonamo kuko bivugwa wundi yiyenzaho iyo yagize ikibazo atari se gusa.

Ati: “Ibya ruriya rugo ni amayobera . Ni ubwa 2 uriya mwana akomeretsa se kuko ubwa mbere yamukubise ikibando, amukomeretsa cyane cyane ku kuboko na bwo ngo yumva ari ikidayimoni kije kumuniga akomerekeje.

Ubuyobozi bwashatse kujya kumufunga se na nyina baritambika ngo nibabarekere umwana, se avuga ko amubabariye, ajya kwivuza, ku bw’amahirwe arakira.”

Yakomeje agira ati: “Turakeka ko ishoka ishobora kuba yageze ku bwonko kuko ikigo nderabuzima cya Nkombo cyamunaniwe.”

Gitifu Nsengiyumva Alfred avuga ko uyu musaza yagejejwe ku kigo Nderabuzima cya Nkombo basanga yakomeretse bikabije batamushobora,bamwohereza ku Bitaro bya Gihundwe na byo bimwohereza mu bya CHUB mu Karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.

Ati: “Ashobora gupfa rwose. Amahirwe yo gukira ni make cyane kuko yamwangije cyane.”

Avuga ko iby’uwo muryango bikomeje kuba agatereranzamba kuko we ubwe yigiriyeyo kureba koko iby’ayo marozi ahavugwa, umugore we avuga ko ntabyo n’abaturanyi barayahakana.

Yasabye abaturage kwirinda gushinjanya amarozi no guhishira ibikorwa bibi kuko nk’ubwo uwo mwana akomeretsa se bwa mbere iyo se atitambika ngo aramubabariye inzego zibishinzwe zari kumugira inama, zasanga ari uwo kuvuzwa na byo bikagaragazwa.

Isôoko: Imvaho nshya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru