Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Rutsiro: Imiryango 1000 yahawe ibiti by’imbuto byo gutera

Thursday 1 April 2021
    Yasomwe na

Uyu munsi tariki ya 1 Mata 2021 mu karere ka Rutsiro mu mirenge ya Gihango, Mushubati, Ruhango, Murunda na Nyabirasi hatanzwe ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 3 ku miryango 1000.

Byatanzwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’ibiti 3 kuri buri muryango hagamijwe gahunda yo kurwanya imirire mibi, abaturage batozwa kurya indyo yuzuye..

Ibi biti bikaba byatanzwe ku bufatanye bw’akarere ka Rutsiro n’Umushinga wa HortInvest.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bukaba bwasabye abaturage gufata neza ibi biti bakabyitaho bityo ikigambiriwe kikagerwaho, harimo kwihaza mu biribwa ndetse no kuzamura ubukungu bw’umuryango mu gihe baba bagurishije umusaruro ukomoka kuri ibi biti.

Abahawe ibiti bigishijwe uko ibi biti bterwa kandi bikitabwaho kugira ngo bitange umusaruro uhagije kandi mu gihe cyagenwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru