Wednesday . 3 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 September » Kirehe: Yasezerewe n’ibitaro atarakira – read more
  • 3 September » Byaba bibabaje hagize umuntu uzarya muri hoteli zacu agasubirayo ataka mu munda-Guverineri Mugabowagahunde – read more
  • 2 September » Nyamasheke udatanze ikimasa ntiwabona umugabo – read more
  • 2 September » Musanze: Abakoresha umuhanda younde-Kinigi barifuza ko ikiraro cyangiritse gisanwa – read more
  • 2 September » Nyanza: Umukecuru arishinganisha kuri Leta, ni nyuma yo amaze igihe yarajujubijwe n’umuturanyi – read more

Rwanda: Hari abahawe urukingo rwa mbere banduye COVID-19

Monday 31 May 2021
    Yasomwe na

Mu mpamvu muzi Leta y’u Rwanda ihamagarira buri wese wahawe doze ya mbere y’urukingo rwa COVID-19 kwihutira gufata iya kabiri zirimo ko byagaragaye ko mu bari kwandura iki cyorezo barimo n’abahawe doze ya mbere.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amakuru muri iyi Minisiteri, Mahoro Julien Niyingabira, ubwo yasobanuriraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA uko abahawe doze ya mbere y’Urukingo rwa Astra Azeneca badakwiye kwirara gufata iya kabiri iri gutangwa hose mu gihugu ku bigo by’Ubuzima.

Yavuze ko kuba warahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Astra Azeneca bidakuyeho ko wakandura virusi ya Corona bityo abumvise ibihuha ko doze ya kabiri yatanzwe iminsi ibiri Atari byo, ko ibikorwa byo gukingira bigikomeje kugeza doze zihari zirangiye.

Yakomeje asobanura ati "Mu bari kwandura COVID-19 turabonamo n’abahawe doze ya mbere y’urukingo (...) Abantu bakwiye kumenya ko kurwara warakingiwe bishoboka; icyakora inkingo zirinda abakingiwe kuba baremba cyangwa see kuba bahitanwa n’iyi ndwara (COVID-19).

Ariko mu give banduye bashobora kwanduza abandi batarabona inkingo bityo bakaba bahura n’ibyago byo kuremba cyangwa see kuba bahitanwa n’iyi ndwara."

Yakomeje agira ati "Iyo tubwira Abantu kuba bakirinda, bakikingiza ko ibyago bashobora kuba byabagwira bakandura ndetse abatarakingiwe bo bakaba bashobora kubakuraho ubwo burwayi, bo bakaremba Kandi bakanamererwa nabi."

Abari gusabwa kujya gufata doze ya kabiri y’urukingo rwa Astra Azeneca Ni abari baruhawe guhera ku itariki ya 5 Werurwe 2021 kuko bamaze igihe kingana n’igusabwa ngo bahabwe doze ya kabiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru