Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rwanda: Ubukene n’imyumvire y’ababyeyi ni imbogamizi ku banyeshuri bigira kuri Radiyo

Saturday 18 April 2020
    Yasomwe na

Yanditswe na Scovia Mutesi

Icyorezo cya koronavirusi gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye ku isi harimo n’u Rwanda cyatatumye haba impinduka ku buzima n’imibereho y’abaturage mu byiciro bitandukanye. Abanyeshuri byabaye ngombwa ko basubika amasomo y’igihembwe cya mbere badakoze ibizami.

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gukomeza kwiyibutsa amasomo yabo aho bari mu ngo, Ikigo cy’igihugu cyita kuburezi REB ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) batangije amasomo kuri televiziyo na Radiyo.

Uyu mwana twise Mugabo atuye mu karere ka Gasabo yiga mu mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza (5) ubwo twamusuraga twasanze akina mu rugo n’abavandimwe be tumubaza uko yiga muri iki gihe.Yagize ati “jyewe na murumuna wajye ntabwo twiga ariko abana duturanye batubwiye ko iwabo bigira kuri radiyo, nanjye nsaba mama ko yantiza terefone nkumva radiyo kuko nta Radiyo tugira mu rugo. Mama yarabyanze nanjye ndabireka, ubwo tuziga dusubuye ku ishuri korona irangiye”.

Mamaurwagasabo yasuye abana bavuga ko biga. Uyu mwana twamwise Ingabire yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza afite umuvandimwe we wiga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye bombi batubwiye ko bagerageza kwiga n’ubwo bibagoye kubera umuryango utishoboye
Ingabire yagize ati “twebwe dufite radiyo iyo batangiye kwigisha musaza wanjye ambwira ko batangiye nkajya kwiga ariko iyo bigisha hari igihe papa aza akazimya radiyo ngo ndamusakuriza”.

Musaza wa Ingabire yatubwiye ko we yiga afatanyije n’umwana baturanye bagira televiziyo. Yagize ati “iwacu kubona icyo kurya biragoye, cyokora njyewe ndya mu rugo rw’umuturanyi aho nyja kureba televiziyo kuko n’ubusazwe uyu muryango ni wo umfasha kwiga. Ariko abana benshi twigana mu mashuri bava mu miryango nk’uwanjye iyo duhuriye ku mugezi bambwira ko batiga bategereje ko dusubira ku ishuri kuko ababyeyi baba badashoboye no kudufasha”.

Imyumvire y’ababyeyi idindiza imyigire y’abana

Ababyeyi bamwe bafite imyumvire ikiri hasi kuri ubu buryo bwo kwiga. Hari abavuga ko kwigisha abana kuri radiyo ntaho byabaye. Bo nk’ababyeyi ngo bashishikajwe no kubashakira ikibatunga. Karangwa Emmanuel utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana yagize ati “ibyo ni ibyabariye kandi twe dufite ikibazo cy’ibyo tugaburira abana, kwiga nibyiza ariko byo ku maradiyo ntitwabishobora. Jye nta radiyo mfite, urumva ko ntaha umwana terefone yanjye ngo ayigireho.”

Mukamana ni umubyeyi utuye mu mugi wa Kigali ufite abana batiga mu gihe nk’iki. We avuga ko ibihe barimo atari ibyo kumva radiyo kuko abana ntibaba babwiriwe ngo bajye kumva radio.

Zimwe mu mbogamizi ziri mu kwiga ku maradiyo na Tereviziyo harimo no kuba abantu batazi igihe amasomo atangirira. Kuri ibi bibazo,

The New Times Ifoto

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi REB, Dr Irenee Ndayambaje avuga ko abantu bari bamenyereye kwigira mu ishuri ariko ko mu gihe turimo bitakunda.
Dr Ndayambaje agira ati; “turashimira UNICEF yaduteye inkunga ngo uburyo bwo kwigira kuri radiyo bushoboke kandi turasaba ababyeyi gufasha abana.

Icyo twabwira abana, abarezi n’ababyeyi ni uko bakwiye kudufasha kugira ngo iyi myigire yo muri iki gihe ishoboke. Abana badafite uburyo bwose bwo kwiga basubire mu masomo bize ariko igihe cyo gusubira ku ishuri nikigera tuzasaba abarimu kwita cyane kuri abo bana batabonye uburyo kugirango bajyane nabandi .”

Gahunda yo kwigishiriza kuri radio izakomeza kugeza igihe amashuri azongera kubonera uruhushya rwo gufungura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru