Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

SUEDE igiye kohereza mu Rwanda Micomyiza ukekwaho Jenoside

Wednesday 22 December 2021
    Yasomwe na

Urukiko rw’Ikirenga muri Suède rwamaze kwanzura ko Jean Paul Micomyiza agomba koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bwo mu gihugu cye ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwawufashe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 nyuma yo gusanga nta nzitizi yatuma uwo munyarwanda atoherezwa mu gihugu cye.

Ibinyamakuru byanditse ko Micomyiza w’imyaka 49 y’amavuko yafashwe mu Ugushyingo 2020 akaba yari amaze umwaka afunzwe nyuma y’imyaka 15 yari amaze muri iki gihugu.Yasabye ubwenegihugu ariko ntiyabuhabwa, afatwa bigizwemo uruhare n’u Rwanda rwasabye ko yoherezwa kubera uruhare muri Jenoside akekwaho.

Nubwo urukiko rwemeje ko agomba kohererezwa igihugu cye abamwunganira mu mategeko bo babyamaganye bavuga ko ubutabera bwo mu Rwanda butizewe.

Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko Guverinoma ari yo izafata icyemezo.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Micomyiza yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami rya Siyansi. Yari umunyamuryango wa ‘Comité de Crise’ yagize uruhare muri Jenoside.

Iperereza ryakozwe ryerekanye ko yagize uruhare mu byaha byakorewe mu yahoze ari Komine Ngoma, Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Ahandi ni muri Kaminuza ndetse n’uduce tuyikikije.

Suède icumbikiye abandi bakekwaho Jenoside barimo Theodeore Rukeratabaro, Claver Berinkindi na Stanislas Mbanenande.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru