Uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, agiye kwifashisha miliyoni eshanu z’amadolari yegukanye mu gihembo cya Mo Ibrahim, mu gushyiraho ikigo kigamije guteza imbere abagore.
Mu cyumweru gishize nibwo Sirleaf yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere ushyikirijwe igihembo gitangwa n’umuherwe w’Umunya- Sudani Mo Ibrahim, kikagenerwa umuyobozi ujya ku butegetsi atowe n’abaturage akavaho ku bushake, mu rwego rwo gukangurira abayobozi kuva ku butegetsi neza.
Sirleaf w’imyaka 79, yayoboye Liberia manda ebyiri kuva mu 2006 kugeza 2017. Ni uwa gatanu mu begukanye iki gihembo gihabwa ababaye abakuru b’ibihugu bagateza imbere ibihugu byabo, bagashyigikira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu ku bw’inyungu za rubanda kandi bagaharanira iterambere rirambye.
Ubwo yashyikirizwaga iki gihembo mu nama izwi nka Ibrahim Governance Weekend yaberaga i Kigali, Sirleaf yatangaje ko ateganya gukoresha amadolari angana na miliyoni eshanu z’amadolari azahabwa, mu gushinga ikigo cyo guteza imbere abagore kizitwa ‘Ellen Johnson Sirleaf Presidential Center for Women and Development’.
Yavuze ko kizaba gifite inshingano zo gufasha abagore bo nkingi mwikorezi z’impinduka, abaharanira amahoro na moteri y’iterambere.
Yagize ati “Tugomba guhangana n’ibiri mu mateka byatumye abagore badahabwa umwanya muri politiki. Nk’umugore wa mbere uhawe iki gihembo mfite icyizere ko biba icyitegererezo ku bagore n’abakobwa b’abanyafurika ko bishoboka ko batsinda ibibazitira bakagera ku bikorwa by’indashyikirwa mu buzima.”
Sirleaf yiyongereye ku bandi batsindiye iki gihembo barimo; Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia wagihawe mu 2014, Pedro Pires wa Capo Verde mu 2011, Festus Mogae wa Botswana mu 2008, Joaquim Chissano wa Mozambique mu 2007 na Nelson Mandela, wahawe icy’icyubahiro mu 2007.
Iki gihembo gifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika atangwa mu myaka 10, hakiyongeraho n’ibindi bihumbi 200 by’amadolari uwacyegukanye ahabwa buri mwaka kugeza apfuye. Icyakora aya atangira gutangwa nyuma y’iriya myaka 10. Ahabwa kandi n’andi ibihumbi 200 by’amadolari buri mwaka yo gukoresha mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro.

















