Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umupadri muri Kiliziya Gatulika yo mu Burasirazuba bwa Tanzania yagejejwe imbere y’ubutabera aregwa gusambanya abana nk’uko bivugwa n’igipolisi.
Aba bana ni abanyeshuri bo kuva mu mwaka wa gatandatu kugera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye bari biteguraga guhabwa ukarisitiya abandi biteguraga gukomezwa.
Umunyamabanga mukuru w’Inama nkuru y’Abepiskopi muri Tanzania, Padiri Charles Kitima, avuga ko Kiliziya izakorana n’ababishinzwe kugira ngo ubutabera buzaboneke muri uru rubanza.
Padiri Kitima yagize ati: “Ni ngombwa ko amategeko akora igikorwa cyayo kandi Kiliziya izafatana n’inzego zibishinzwe kugira ngo abahohotewe bahabwe ubutabera.”
Patiri yabwiye BBC kandi ko muri rusange Kiliziya Gaturika irwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana kuko urusengero ari inzu igomba kuba iyo amahoro kuri bose.
Ati: “Reka twemere ko iki ari ikibazo kijanye na kamere y‘ababikora, dufite abapadiri barenga 3.000 muri iki gihugu ariko muri bo harimo abo usanga bafite utunenge n’intege nke, ibyo bibaho.”
Padiri Kitima avuga ko ku Isi abantu nk’abo bahari, ko "rero dusabwa gufashanya nk’abanya muryango mu guhindura izo ngeso, kandi tugatanga amakururu iyo hari ikintu nk’iki kibaye".
Avuga kandi ko uburyo bwo gutanga amakuru muri Kiliziya bworoshye, kuva hasi kugera hejuru ku Nama nkuru y’abepiskopi, abantu b’abahanga mu gushaka ibisubizo ku bibazo nk’ibyo.
























