Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Tanzania bari mu rujijo nyuma yo gupfusha abantu babiri baruka amaraso

Sunday 7 February 2021
    Yasomwe na

Nubwo muri Leta Zunze Ubumwe bwa Tanzaniya bakunze kumvikana nk’abadahangayikishijwe n’icyorezo cyugarije isi cya Coronavirusi, kuri ubu noneho muri iki gihugu bari mu rujijo n’umuhangayiko kubera indwara itaramenyekana yadutse mu ntara ya Mbeya iherereye mu majyepfo y’icyo gihugu, aho kugeza ubu imaze guhitana abantu 10 bafashwe baruka amaraso.

Ni indwara Tanzania itarabonera izina ikaba yagaragaye mu majyepfo y’igihugu kandi iri kwandura ku muvuduko uri hejuru, bakaba bikanga ko cyahabari icyorezo gishya igihugu kigushije.

Ikinyamakuru the Citizen dukesha iyi nkuru, cyo muri Tanzania, cyanditse ko Umuyobozi w’akarere, Meya, ka Chunya gaherereye muri iyo ntara, Weston Mpyila, yatabaje Leta y’icyo gihugu ko yagira icyo ikora mu maguru mashya, kuko bishoboka ko iyo ndwara yaba yandura, ndetse ko nyuma y’uko yishe abarenga 10, imaze gufata n’abandi bagera kuri 50.

Iby’iyi ndwara byamenyekanye tariki 5 Gashyantare mu nama yari yahuje abayobozi b’uturere muri Mbeya, maze Umuyobozi wa Chunya akababwira ibyago biri kwibasira abaturage bo mu karere ayoboye, bibaza niba guverinoma ya Tanzaniya hari icyo ibiziho.

Ukuriye abaganga muri Chunya, Festa Kisandu yavuze ko ikibazo cy’iyi ndwara iri gusakara kigiye gushakirwa umuti, kuko bateguye itsinda ry’abaganga rigiye gukora iperereza ryimbitse kuri iki cyorezo cyadutse.

Ibi byago bije muri iki gihugu nyuma y’uko Perezida wacyo, John Pombe Magufuli, akomeje kwinangira ku cyorezo cya Coronavirus avuga ko ntakiri mu gihugu cye, nyamara hari ibimenyetso y’uko nacyo kiri kwica abantu umusubirizo, gusa nta bushakashatsi na bumwe buragaragaza ko iki cyorezo gishya gifite aho gihuriye na COVID-19.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru