Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Tshisekedi yagiye kureba Museveni ku bibazo bya DRCongo

Wednesday 30 October 2024
    Yasomwe na

Perezida Félix Anthoine Tshisekedi wa DRCongo, yageze Entebbe muri Uganda aho yagiye guhura na mugenzi we Museveni, mu ruzinduko rw’akazi mu masaha make.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bombi baza kuganira ku bijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Uruzinduko rwa Tshisekedi ruteganyijwe kumara amasaha atageze ku munsi i Kampala muri Uganda
Amafoto ya Perezidanse ya DRCONGO yaherekeje ubutumwa bwayo, agaragaza abakuru b’ibihugu byombi baganira mu biro bya Museveni, nyuma yo kumwakira.

Baraganira kandi ku bijyanye n’ubufatanye basanzwe bafitanye mu ngabo zabo, FARDC na UPDF mu guhangana n’iterabwoba rya ADF mu Majyaruguru, muri ADF mu ntara ya Ituri.

Iyo bigeze ku cyazana amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, Perezida Museveni yeruye ko nta yindi nama yagira mugenzi we Tshisekedi atari ukwemera akaganira n’umutwe wa M23 bahanganye, cyane ko yemera ko ariyo nzira yatuma hagerwaho amahoro arambye muri Congo.

Ubwo Museveni yasubizaga ku buryo abona ikibazo cya DRCongo na M23 cyatangira amahoro akagaruka mu Burasirazuba

Museveni ubwo aheruka kubibazwaho, mu kiganiri cyarimo n’Umungamabanga Mukuru w’Afuriak yunze Ubumwe, Faki Mahmat, yabivuze muri aya magambo: "Ariko M23 mu by’ukuri ni ikibazo cya politiki cyakemurwa n’ibiganiro, kubera yuko ntabwo mbona ikibazo kinini hariya kugeza ubu kuko iyi M23 sintekereza ko basaba ibintu binini, gusangira ubutegetsi cyangwa ibindi, oya; bari hariya bavuga,..ndibuka nigeze kubasaba kunyoherereza bicye mubyo basaba. Mbabaza ngo murasaba ibiki, ni ugusubira mu byaro byabo aho baje baturuka, gushyirwa mu gisirikare, ni iki mu by’ukuri cyaba ikibazo kinini aho? Turimo kubwira rero Tshisekedi, tuti nyamuneka, aba ni abantu boroheje, mwaganira n’aba bantu hanyuma niba badashaka kuganira noneho twabafata nk’imbaraga zirwanya hanyuma tugahangana nabo."

Museveni akomeza agira ati: "Kuki ubundi mutamuha gahunda y’umwanzuro bakemeranyaho hanyuma nibanga kuyubahiriza tukazabimenya, none ubu murambwira ngo mubanze muze hanyuma tuzabiganiraho nyuma, kubera iki? kuki mushaka ko umuntu yagira, ... kuko byabaye na mbere. Muribuka ko bigeze no gufata Goma mu myaka yashize, njye nabisabiye kurekura Goma bakayivamo hanyuma baterwa n’izi ngabo za SADC. Baratatswe, ikibazo cyabo nticyabonerwa umuti, ndatekereza rero ko ikibazo cyabo kiroroshye, si ikintu kiremereye."

Ibi kandi kuri Museveni ngo bigomba kujyana no gukubita no kwambura intwaro umutwe Amerika yemeje ko ari uw’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru