Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu guhangana n’indwara y’imbasa iheruka mu Rwanda mu mwaka w’1993.
Ibi byatangarijwe mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa, mu nsanganyamatsiko igira iti "kurandura imbasa ni inshingano zanjye."
Abaturage basabwe gukomeza kuba maso ngo kubera ko iyi ndwara yandura cyane biturutse ku mwanda aho bakwiye kugira isuku mu byo bakora byose kandi bagakingiriza abana igihe, cyane nk’abaturiye igihugu imbasa iherutse kugaragaramo cya Congo.
Umwe mu babyeyi witwa Ntabanganyimana Vakantine yagize ati: "Kudakingiza umwana hakiri kare uba urimo kwikururira ibibazo byo kuba umwana yazibasirwa n’imbasa kuko nkatwe duturanye n’umupaka tuba tugomba kuba maso kandi hakurya iyi ndwara iracyahagaragara, birakwiye ko dukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi tutiraye ngo twumve ko yagiye burundu."
Bukobwa Deborah ni umujyanama w’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Rubavu, yavuze ko azi uburyo imbasa yandura.
Akomeza agira ati: "Ntidukwiye kwirara kuko imbasa yandura cyane kandi itera ibibazo bikomeye, ubu rero turakomeza gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo iyi ndwara itazongera kugaragara mu gihugu cyacu, ababyeyi nabo badakingiza bakwiye guhindura iyo myumvire ishyira ubuzima bw’abana mu kaga mu gihe baba badahawe urukingo."
Dr Wane Justin, Perezida wa Komite yo kurwanya imbasa mu Rwanda yashimangiye ko indwara y’imbasa iheruka ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka 1993 aho yagaragaye mu bitaro bya Bushenge, akomeza avuga ko kuba iyi ndwara itakigaragara hari imbaraga byasabye.
Aragira ati: "Mbere na mbere ndabashimira imbaraga mukomeje gushyiramo, ntakudohoka tuzabona ibyangombwa bigaragaza ko nta mbasa ari uko Afurika yose nta mbasa ikiharangwa, turasabwa gukomeza gufatanya twese; ubu rero ndasaba abaturage, abajyanama b’ubuzima n’abandi bose ko twaharanira ko imbasa itazagera mu Rwanda cyane ko duturanye n’igihugu yagiye igaragaramo."
Umuyobozi muri RBC ushinzwe gukumira indwara z’ibyorezo, Dr Edson Rwagasore avuga hari intambwe nziza imaze guterwa mu kurandura icyorezo cy’imbasa mu gihugu.
Aragira ati: "Hashyize imyaka igera muri 30 nta murwayi w’imbasa uragaragara mu gihugu cy’u Rwanda, bikaba ari icyizere cyangwa ikimenyetso cyuko turi mu murongo mwiza wo kugira ngo turandure imbasa mu gihugu. Tumaze gukingira abana barenze 97%; zi zose ni ngamba zidufasha mu kurandura burundu iki cyorezo, indwara y’imbasa irandura niyo mpamvu dukora ubukangurambaga mu bijyanye n’isuku ndetse no gukingira."
Uyu muyobozi yakomeje ashishikariza abaturage kujya bigengesera by’umwihariko abaturanye n’umupaka, ndetse ngo 3% isigaye kugira ngo bigere ku 100% barimo gukorana n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo abo batarabona inkingo zose babashe kuba bakingirwa imbasa.
Uru rukingo rw’imbasa ruhabwa umwana ukivuka, nyuma y’ukwezi kumwe n’igice umwana ahabwa urukingo mu mezi abiri n’igice, akongera akarufata mu mezi atatu n’igice, akongera gufata urwanyuma mu mezi icyenda.























